Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kigali: Hadutse umukobwa wibisha ubuhanuzi ,agasenya ingo z’abandi none agiye no gutwara umugabo w’abandi-Ubuhamya


Yanditswe na     Ubwanditsi
20 June 2018 saa 09:08'

Umukobwa witwa Iradukunda Denyse uvuka mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Mukamira uvugako afite impano y’ubuhanuzi arashinjwa n’abantu batandukanye yaba abari mu Rwanda no mu mahanga gukoresha iyi mpano mu buryo bwa Escroquellie aho arya abantu amafaranga akanabasenyera ingo yitwaje izi mpano z’ubuhanuzi kuri ubu akaba ari no kwitegura gushyingiranwa n’umu papa w’abana babiri uba muri Amerika yatandukanije n’umugorewe akoresheje iyi mpano.


Umuhanuzikazi Denyse iradukunda benshi bakomeje gukemanga ubuhanuzi bwe bagatanga n’ibimenyetso bifatika ko yabahemukiye

Kumva ibya Denyse wiyise Prophete n’ubuhanuzi bwe ndetse n’abo yagiye ahanurira wumva ari Sinema ikoze mu buryo bw’ama Serie menshi kuko rimwe na rimwe benshi mubo yagiye atuburira akanabambura bavugako ashobora kuba afite imiti atera abantu ituma batita k’ukuri ngo batekereze kuby’uyu muhanuzi w’ibinyoma abahanurira bidafite aho bihuriye n’ukuri kw’ijambo ry’Imana.

Prophete Iradukunda Denyse n’umukobwa w’imyaka 21 uvuka mu ntara y’amajyarugugu mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Mukamira ariko wakunze kuba mu mujyi wa Kigali ari naho hagwiriye benshi mubagezweho n’ingaruka mbi z’ubuhanuzi bupfuye bwe ,akaba agenda avugako ari umukristo wo mw’itorero rya ADEPR Rukurazo nyamara wabaza ubuyobozi bw’iyi Paruwasi bakakubwira ko batamuzi na gatoya.

Byamenyekanye gute ko uyu mukobwa akoresha impano y’ubuhanuzi mu kwambura abantu amafaranga ,gusenya ingo no guhemuka aho anyuze hose?

Nkuko amakuru yizewe afitwe ibimenyetso bifatika agera ku kinyamakuru cya IYOBOKAMANA.COM abivuga ko uyu mukobwa witwa Iradukunda Denyse mu bisanzwe impano akoresha ntawahamya aho azikomora kuko iyo utaramumenya rwose ashobora kuguhanurira ndetse akerekwa ibintu wumva aribyo maze nyuma yamara kugufatisha neza agatandira kugusaba amafaranga ,guteranya abashakanye n’ibindi bibi byinshi.

Mu buhamya twahawe n’abantu batandukanye bazi neza uyu mukobwa ndetse bamwe muribo akaba yaragiye abahanurira abatekaho imitwe myinshi bose bahamirije IYOBOKAMANA.COM ko uyu mukobwa ubuhanuzi bwe bukomeje gutukisha izina ry’Imana .

Umwe mubasore bagezweho n’uyu mukobwa utashatse ko amazina ye akoreshwa mu buhamya yaduhaye yatangiye agira ati :”Abanyarwanda bose ndumva nifuza kubabwira aya magambo Yesu yavuzeko mu gihe k’imperuka hazaza abahanuzi bavuga ibintu by’ibinyoma kandi bazaza biyitirira izina ry’imana”.

Uyu musore yakomeje avugako amaze iminsi arwana n’umutima ndetse ababazwa bikomeye n’ubutekamutwe bw’umukobwa wiyise umuhanuzi ati :”Hari umwana w’umukobwa watangiye abwira abantu ko ari umukristo wo mw’itorero rya ADEPR muri Paruwasi ya Rukurazo nyamara mw’iperereza nakoze nkanamenya umubyeyi we maze ndamuvugisha ambwirako uyu mwana yamunaniye burundu kandi ko yabatrijwe mw’idini ya gatolika ko ADEPR atigeze ayibamo.

Uyu mukobwa arahanura ndetse akanerekwa ariko nyuma agahita abihindura igishoro cyo kubeshya abantu aho abaka amafaranga ndetse akanateranya abantu ,agasenya ingo z’abandi kandi ibi akabikora mu mujyi wa Kigali ,Musanze n’ahandi henshi mu Rwanda no hanze y’u Rwanda nko muri Afurika y’epfo ndetse no muri Amerika n’ahandi.

Undi mubyeyi utashatse ko amazina ye atangazwa uherereye mu mujyi wa Kigali avugako uyu mukobwa witwa Prophete Iradukunda Denyse ari umujura kabuhariwe kandi akabikora yitwaje impano y’ubuhanuzi ati :”Hari igihe yarimo ategura ubukwe maze anguza amafaranga asaga ibihumbi ijana ambwirako azayampa nyuma y’icyumweru bigeraho arayanyima namwandikira ubutumwa bugufi bwa Telepfone ntansubize namuhamagara ntanyitabe bituma nanzurako ari umutekamutwe ukomeye kandi muziho n’ibindi byinshi by’abacuti banjye yagiye atuburira kuko nanjye yarampanuriye ambwira byinshi by’ibinyoma”.

Umuryango Prophete Iradukunda Denyse yabeshye ndetse bakamucumbikira igihe kingana n’amezi atandatu nabo baduhaye ubuhamya :

Papa Cyizere umukristo wo mw’itorero rya ADEPR Musanze ari nawe wacumbikiye uyu mukobwa Iradukunda Denyse mu buhamya yaduhaye yavuzeko uyu mukobwa bamwakiriye aturutse mu mujyi wa Kigali aza ababwira ibibazo bikomeye bibatera impuhwe aho muribyo ngo yavugagako yanzwe n’umusore bari bafitanye umushinga w’ubukwe abandi baje kubiperereza basanga ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Uyu mu Papa yakomeje avuga ko akurikije uko yabonye uyu mukobwa witwa Denyse wiyitaga umuhanuzi ahamya ko ari umunyabinyoma ukomeye ugenda ukoresha iyi mpano abeshya abantu ati :”Uburyo yamenyanye n’uyu musore yatubwiraga wabaga muri Afurika yepfo twarabuperereje dusanga ari imitwe yatetse kuri nyina w’uyu musore akamuhanurira abonye amaze ku mwigarurira akoresha undi muhanuzi ngo aze abwire uyu mubyeyi ko Imana yavuzeko Denyse ariwe uzaba umukazanawe maze Denyse yemerera uyu muhanuzi ko azamuha amafaranga y’u Rwanda agera kubihumbi magana atanu(500.000Frws).

Uyu wacumbikiye Prophete Denyse akomeza avugako uyu muhanuzi wakoreshejwe na Denyse yimwe amafaranga yemerewe bituma asubira kwa wamubyeyi amubwiza ukuri ko ibyo yahanuye ko Denyse azaba umukazana we ari ibinyoma maze iherezo rya Denyse n’umusore wo muri Afurika yepfo birangira gutyo.

Uyu mugabo yakomeje avugako yagiye yakira ibirego byinshi by’abantu bashinja Denyse kubatekera umutwe yitwaje ubuhanuzi ndetse ko naho yabaye hose ahasiga inkuru mbi kuburyo yanageraga igihe agatinya gusohoka kubera amanyanga yabaga yarakoze.

Prophete Iradukunda Denyse ushinjwa n’abantu kuba umuhanuzi w’ibinyoma agiye gukora ubukwe n’umugabo uba muri Amerika ufite umugore batigeze badivorca ndetse banafitanye abana babiri .



Prophete Denyse Iradukunda ushinjwa gukoresha impano y’ubuhanuzi mu kubeshya no kwambura abantu

Prophete Denyse Iradukunda ushinjwa n’abantu kwitwaza impano agahemuka ubu akomeje imyiteguro y’ubukwe afitanye n’umugabo ufite umugore w’abana babiri yabonye binyuze mu buhanuzi bw’ibinyoma .

Amakuru agera kw’IYOBOKAMANA.COM avugako uburyo Denyse yamenyanye n’uyu mugabo witwa Bihiga Christophe nabyo ari amanyanga yakoze agahanura umubwirako umugorewe ari umurozi ko adakwiriye gukomeza kubana nawe maze umugabo bitewe nuko Denyse yari yaragiye amuhanurira ibindi bintu biribyo ahita aha agaciro ubu buhanuzi bituma ahita atandukana n’umugore bwihishwa kuko nta Divorce bigeze bakora kandi bakaba nbafitanye abana babiri.

Nyuma y’ubu buhanuzi butandukanya uyu mugabo n’umugorewe ,Denyise yaje guhanurira uyu mugabo ko Imana yavuzeko ariwe ugomba kumubera umugore maze batangira kwinjira murukundo gutyo none bari gupanga ubukwe kuwa 14 z’uku kwezi 2018 nkuko bigaragara kubutumire buvugako umuhango wo gusaba no gukwa uzaba kuri izi taliki ukazabera I Musanze Yawunde mu busitani buri munsi ya Station Olympic kw’isaha ya saatanu z’amanywa .


Ubu ni ubutumire bw’ubu bukwe bwa Denyse n’umugabo uba muri Amerika ,ibi biroli ngo bizabera i Musanze

Kubera aya manyanga uyu mukobwa yakoze ngo yigarurire uyu mugabo w’abandi ku butumire butumira abantu nta numero za Telephone ziriho ndetse n’ibijyanye no gushyingirwa murukiko n’imbere y’Imana bikaba ntabigaragara kuko ibi byombi bitakunda mu gihe afite undi mugore basezeranye imbere y’amategeko n’imbere y’Imana kandi nta Divorce bigeze bakora.

Prophete Iradukunda Denyse uyu muhanuzi ushinjwa n’abantu gukoresha iyi mpano nabi we abivugaho iki ?

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Iradukunda Denyse yavuzeko ari umukristo wo mw’itorero rya Gatolika akaba afite impano y’ubuhanuzi ari nayo mpamvu bamwita "Prophete iradukunda Denyse " ,ubwo twamubazaga amakuru avuga ko hari aho avuga ko ari umukristo wo mw’itorero rya ADEPR Rukurazo ,Denyse yabihakaniye kure .

Abajijwe ikibazo cyuko abantu bavuga ko yabambuye akanabahanurira ubuhanuzi bw’ibinyoma ndetse akaba agiye no gukora ubukwe n’umugabo w’abandi yatetseho imitwe agahanura amutandukanya n’umufasha we akanahanura ubundi buvugako ariwe bazabana .Denyse yagize ati:"Na Yesu abantu ntibamwemeye niyo mpamvu nanjye ibyo bitantungura kuba bamvuga nabi kandi icyo ndimo njyewe nuko ndi gutegura ubukwe n’umutware wanjye uba muri Amerika ibyo bindi bivugwa n’akazi kabyo ".



Uyu niwe ugiye gushyingiranwa na Prophete Iradukunda Denyse nkuko biboneka ku butumire ndetse no kumagambo Denyse aba yanditse kumafoto ye

IYOBOKAMANA.COM turakomeza kubakurkiranira iyi nkuru .

UMVA UBURYO ABANTU BATANDUKANYE BAGIYE BAVUGA UKO PROPHETE DENYSE YABAHEMUKIYE :

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.