Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

KIGALI: Gikuriro Program yishimiwe n’abatuye umurenge wa Kigali


Yanditswe na     Ubwanditsi
12 August 2018 saa 02:08'

Umuryango w’Afurika w’ivugabutumwa (AEE) ukomeje gukataza mu bikorwa byo guteza Imbere urubyiruko,kurwanya imirire mibi ndetse no guhashya ukugwingira mu Rwanda binyuze mu mushinga wa Gikuriro Program .

K’umunsi w’ejo tariki ya 11/Kanama nibwo mu murenge wa Kigali habereye ibirori bikomeye byitabiriwe n’abantu benshi biganjemo urubyiruko ndetse n’abakuze.

Ibi birori byatangiye ku isaha ya saa yine byaranzwe no kwidagadura k’urubyiruko aho habaye imikino yahuzaga akagari ka Nyabugogo n’akagari ka Ruliba ari nabo bahataniraga umwanya wa mbere wo kwegukana igikombe bari bamaze iminsi barushanwa mu gikorwa kiswe Health Youth Fair,kikaza kwegukanwa n’akgari ka Ruliba.

Ibi biro byabereye ku kibuga cy’urwunge rw’amashuri rwa Karama ,hakaba hari hateraniye n’inzego z’ubuyobozi ndetse n’itsinda ry’abagize Gikuriro Program.

M’ubutumwa benshi bagiye bagarukaho bagiye bibanda cyane ku mikurire y’umwana ndetse banagira Inama ababyeyi k’uminsi 1000 ndetse ari nako bagenda bagaruka ku rubyiruko babagira inama yo kudakoresha ibiyobyabwenge kandi bakagira isuku.

Umuhuzabikorwa wa Gikuriro Program mu karere ka Nyarugenge,Pasteur Rene yavuze ko yanezerewe cyane ndetse anizeza urubyiruko ko mu minsi ya vuba hazabaho andi marushanwa y’abana ndetse n’abakorwa.

JPEG - 141.5 kb
Umuhuzabikorwa wa Gikuriro Program muri Nyarugenge

Naho kubijyanye na Gikuriro Program uyu muyobozi yagize ati:”Gikuriro Program ni gahunda ya Leta ifatanyije n’umuryango w’afurika w’ivugabutumwa (AEE) kubufatanye na USAID,CRS na SNV nkabafatanyabikorwa bakomeye ba AEE, tukaba twarahisemo kuza mu murenge wa Kigali kuko ariho hasa n’agace k’icyaro muri Nyarugenge,twebwe rero gahunda yacu ni ugufatanya na Leta kurwanya imirire mibi,kwita kw’isuku n’ibindi bikorwa byinshi bibumbatiye iterambere ry’abaturage.

Gikuriro Program rero ikaba igizwe n’ibintu byinshi birimo ubuhinzi ndetse n’ubukungu aho dukangurira abantu guhinga ibiryo bishobora gufahsha abana gukura neza ndetse,Iyi gahunda rero twita cyane ku bana,abagore batwite tukabakangurira ibyo bakwiye gukotra kugira ngo ubuzima bw’umwana burusheho kumera neza.

Ubu mu gihe tumaze muri iyi gahunda tubona hari ibigenda bihinduka,cyane ko twita cyane ku kuba buri munyarwanda wese yagerwaho n’iyi gahunda akayimenya akanumva inama zitangwa bityo tukagira u Rwanda n’abanyarwanda bameze neza"

Naho Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu murenge wa Kigali,Hakizimana Vincent ari nawe wari umushyitsi mukuru yavuze ko ashimira cyane Gikuriro Program ndetse n’umuryango wa AEE.

JPEG - 138.4 kb
Ushinzwe imiyoborere Myiza mu murenge wa Kigali

Mu magambo ye Hakizimana yagize ati:”Mubyukuri ibi ni ibintu byiza cyane,kuko ari uburere bwiza buba buhabwa urubyiruko ndetse bakanagira ambiance ,bityo natwe ni nawo mwanya mwiza uba uhari ngo tubabwire gahunda ya Leta nk’amatora n’ibindi.

Muri make rero twashimiye cyane Umuryango wa AEE kubufatanye na Leta kuri iyi gahunda ya Gikuriro Program cyane cyane abaterankunga USAID,CRS na SNV nkabafatanyabikorwa bakomeye ba AEE”.

Muri iki gikorwa kandi haririmbyemo,umuhanzi Danny Vumbi wanishimiwe n’abantu benshi ndetse hanahembwa amakipe kugera kuyagize umwanya wa 3.

JPEG - 157.9 kb
Umuhanzi Danny Vumbi ari kuririmba

Ahagana ku isaha ya saa munani z’amanywa nibwo ushinzwe imiyoborere myiza mu murenge wa Kigali akaba yari nawe mushyitsi mukuru,yashyize akadomo ku bikorwa byaberaga ku kibuga cya E.S Karama.
Incamake ya Gikuriro Program
Gikuriro ni umushinga w’imyaka itanu watangijwe na Catholic Relief Services (CRS),umuryango mpuzamahanga w’ubutabazi w’abepisikopi ba kiriziya Gatolika bo muri Amerika ku bufatanye nn’umuryango n’umuryango mpuzamahanga w’Abaholandi wita ku iterambere (SNV) batewe inkunga n’umuryango mpuzamahanga w’Abanyamerika wita ku iterambere (USAID).

Dore amwe mu mafoto y’iki gikorwa

JPEG - 105.1 kb
Umuhuzabikorwa wa Gikuriro Program muri Nyarugenge yanasabiye umugisha perezida Kagame
JPEG - 89.6 kb
Umwe mu bari bakozi ba Gikuriro Program
JPEG - 160.5 kb
Abanyacyubahiro bari benshi

JPEG - 130.2 kb
Uhagarriye urubyiruko mu mrenge wa Kigali
JPEG - 141.5 kb
Umuhuzabikorwa wa Gikuriro Program muri Nyarugenge
JPEG - 142.3 kb
Ikipe ya Ruliba yahawe igikombe
JPEG - 176.4 kb
Byari umunezero

JPEG - 143.7 kb
Umushyitsi mukuru (Vincent) atanga igikombe

JPEG - 136.8 kb
Byari byiza

Ushinzwe imiyoborere Myiza mu murenge wa Kigali Umuhanzi Danny Vumbi ari kuririmba

JPEG - 145.2 kb
Abayobozi bajya gusuhuza abakinnyi
JPEG - 164.3 kb
Akagari ka Nyabugogo n’akagari ka Ruliba bahatanira umwanya wa 1

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.