Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kigali :Filime ‘Ca Inkoni Izamba’ yahuriyemo abahanga b’Abarundi n’abanyarwanda igiye kwerekanwa


Yanditswe na     Ubwanditsi
11 February 2019 saa 06:54'

Filime ‘Ca Inkoni Izamba’ igiye kwerekanirwa mu Mujyi wa Kigali, ni umushinga ukomeye wakozwe ku bufatanye bw’Abanyarwanda n’Abarundi ndetse ikaba ariyo yahawe igihembo muri Rwanda Christian Film Festival 2018.

‘Ca Inkoni Izamba’ ni filime yanditswe na Karinda Isaie afatanyije n’umurundi witwa Kwizera Ibrahim.

Iyi Film igizwe ni inkuru ishingiye ku mugabo wari ufite abagore benshi nyuma akaza kugera ubwo atamenya n’abana yabyaye, aha bikaba byaratumye umuhungu we akundana na mushiki we, ndetse uyu mugabo aza no gufata umukobwa we ku ngufu maze umukobwa ahamagaye nyina ngo amwereke se w’umwana asanga ni wamugabo bari baratandukanye bose bakubitwa n’inkuba.

Iyi Film niya Gikristo kuberako uyu mukobwa wafashwe ku ngufu na se yakundaga gusenga kuko buri igihe iyo yahuraga n’ibibazo yahitaga yitabaza Imana.

Nko muri Film haraho yumvikana akina agira ati:"Mana benshi uyu mwana ntibashaka ko abaho ariko Mana nyemerera uyu mwana azabeho."

Ibi bigeragezo n’izi ngorane akaba ari byo bihishiwe abakunzi ba filime, ikaba ari filme yakozwe muri 2016.


Uyu ni Fleury Legend umwe muba Producer batunganije iyi filime

Aganira na Iyobokamana.com Fleury Legend umwe muba Producer batunganije iyi filime , yavuzeko iyi Filime imaze imyaka 3 itunganijwe ariko ikaba yari itarajya kw’isoko kuberako bashatse ko babanza kuyishyira mu marushanwa ndetse biza no kubahira kuko "Filime Cinkoni izamba" yabashije kwegukana ibihembo 3 muri Rwanda Movie Award ya 2017 n’icya Rwanda Christian Film Festival 2018.

Yagize ati "Impamvu yatumye filime ‘Ca Inkoni Izamba’ itajya ku isoko ni uko nta soko twari dufite, ugasanga no gushinga iryo soko ari ikibazo, ugasanga amafaranga n’imbaraga twashoyemo ntabwo ziri bugende ngo zihite zigaruka, byatumye Filime itajya ku isoko gusa hari aho twagiye tuyerekana abantu barayireba ni nayo mpamvu twayishyize mu marushanwa.”

Iyi filime imaze kwegukana ibihembo bitandukanye, yatsinze muri Rwanda Movie Awards muri 2017 aho yahawe ibihembo bitatu [Best Director, Best Movie of the Year, Best Actor - Irunga Rongin] no muri Rwanda Christian film festival 2018 [Best movie of the year].

Ca inkoni izamba [ca inkoni ngufi - mu Kirundi], yayobowe na Ibra [Kwizera Ibrahim] afatanyije na Guy Xavier Nsengiyumva, ishorwamo imari na Kalinda Isaie na Fleury Ndayirukiye, ikorwa na Kigali Buja filmz.

Uwafashe amashusho ni Fleury Legend, abafashe amajwi ni Ntiharirizwa Channel na Nsengiyumva Guy Xavier, uwatoranyije abakinnyi ni Kayumba Vianney [Manzi], Uwamuritse ahakiniwe Filime ni Mugisha Yannick, Uwatunganyije amajwi ni Frank Ngendabanka, ibijyanye no gutanganya abakinnyi byakozwe na Muzinga Julienne afatanyije na Mugisha Shaquille,Machine ,Uwatunganyije amashusho ni Fleury Ndayirukiye.

Kugeza ubu hakaba hari gutekerezwa uburyo iyi filime yashyirwa ku isoko ikagenerwa abayikorewe cyane cyane abashobora kumva Ikinyarwanda n’Ikirundi atabashije gusobanurirwa.

Izerekanwa bwa mbere i Kigali ku Munsi Mpuzamahanga w’Abagore, tariki ya 8 Werurwe 2019 aho bizabera bakaba bazahatangaza mu minsi ya vuba .


Uyu mukobwa w’umurundi kazi witwa Deborah muri iyi Filime niwe watewe inda na Se

Irunga uzwi nka Pastor Fake na we azagaragara muri iyi filime ari se w’umukobwa yateye inda

Manzi nawe ari mubagaragara muri iyi Filime


Mama Nicky wo muri City Made nawe azagaragara muri iyi Filime .

Rangwida wo mu Urunana nawe akina muri iyi Filime ari nyina w’umukobwa watewe inda na Se

Karinda akina muri iyi Filime ari umuhungu wa Irunga wakundanye na Deborah atazi ko ari mushiki we

Incamake ya filime ’Ca Inkoni izamba’:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.