Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kigali Convention Center : Korali Shalom yanyuze abitabiriye igitaramo "Imbere ni heza live Concert "


Yanditswe na     Ubwanditsi
14 August 2018 saa 03:59'

Korali shalom ya ADEPR Nyarugenge yakoze igitaramo gikomeye cyabereye muri Kigali Convention Center kitabirwa n’abantu benshi bitungura iyi korali kuko ariyo ya mbere muri ADEPR yarikoreye muri iyi Hoteli...

Ahagana ku isaha ya saa munani n’igice,Kuri iki Cyumweru tariki 12/08/2018 korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge yakoreye igitaramo gikomeye muri Kigali Convention Center aho abantu bari benshi cyane kandi buzuye salle

Iki gitaramo bise ’Imbere ni heza live concert’ cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: "Nta teka tugiciriweho" (Abaroma 8:1),cyagaragayemo kandi umuhanzi Alex Dusabe na Ntora worship team .

Kwinjira byari ukugura DVD iriho indirimbo zabo nshya z’amashusho. Iyo DVD yaguraga amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Frw)

Benshi bitabuiriye iki gitaramo baranezerewe cyane kuko wabonaga akanyamuneza ku maso yabo ndetse benshi barahaguruikaga cyane bagafasha iyi korali kuramya Imana

Korali Shalom yari ifite ubwoba ko iri bubure abantu na cyane ko ibitaramo bibera mu mahoteli akomeye bitamenyerewe cyane muri ADEPR. Ikindi cyari kibateye ubwoba ni uko kwinjira byari ukwishyura (kugura DVD), ibi nabyo bikaba bitavugwaho rumwe muri ADEPR. Hari n’amakuru avuga ko hari abakristo ba ADEPR badakunda kwitabira ibitaramo byo muri hoteli zikomeye kubera imyemerere yabo aho babifata nko kwibonekeza, kwishyira hejuru n’ubuyobe.

Gusa hari n’abandi bavuga ko iki ari igihe cy’impinduka aho abakristo ba ADEPR ngo bakwiriye kujyana n’iterambere bakanagira uruhare mu iterambere ry’abahanzi n’abaririmbyi bo muri ADEPR n’abandi bahimbaza Imana.

Korali Shalom yaranezerewe cyane no gutungurwa bakabaona abantuy benshio baje kwitabira igitaramo cyabo,cyane ko bo bataniyumvishaga ko baza kubona abantu nkanbo ngabo.Si ubwitabire gusa bwashimishije aba baririmbyi, ahubwo bananejejwe no kuba abitabiriye iki bitaramo cyabo basabanye n’Imana mu buryo bukomeye binyuze mu ndirimbo zabo

Nzeyimana Samuel umuyobozi w’indirimbo muri korali Shalom aganira n’Abanyamakuru nyuma y’igitaramo bakoreye muri Kigali Convention Center yavuze ko bari bafite ubwoba bwinshi mbere y’uko bakora igitaramo. Ngo bumvaga batari buze kubona abantu. Ubwitabire bw’abantu babonye, bwashimishije cyane korali Shalom ndetse abayobozi bayo bavuga ko nta kindi barenzaho. Nzeyimana Samuel yagize ati:" Ewana kabisa nkubwije ukuri twari dufite ubwoba ko abantu bataza kubera kwishyuza ariko pe natunguwe no kubona haza abantu benshi sana. Ntacyo narenzaho kabisa byari bishimishije cyane pe".

Igitaramo cya Korali Shalom cyasojwe ahagana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igic e ,gusa cyarangiye benshi batifuza ko cyarangira bitewe nuko bari banezererewe n’indirimbo z’iyi Korali
Amafoto

Amafoto: Inyarwanda

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.