Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kigali: ARUA yongera gutegura igiterane kizitabirwa n’abavugabutumwa bakomeye

Vincent Nsengiyumva , 1 week ago

Ubumwe bw’amakorari 4 yibumbiye muri Jumerage ARUA igizwe na korali Abatwaramucyo y’i Rubona muri Rubavu, Rubonobono yo mu Gatsata, Urukundo ya Jali, na Korali Ahadi y’i Rubavu, bateguye igiterane ngarukamwaka cy’ivugabutumwa kizafasha abantu kubohoka.

Iki giterane ngarukamwaka cya ARUA kizabera kuri ADEPR Umudugudu wa Jali Paruwasi ya Gihogwe mu Karere ka Gasabo ku wa Gatandatu taliki 17 Kanama no ku Cyumweru taliki 18 Kanama 2019.

Ibiterane by’amakorali ane yishyize hamwe ariyo Korali Abatwaramucyo, Rubonobono, Urukundo na Korali Ahadi, byagiye bigaragaramo ugukora kw’Imana dore ko ibyo bagiye bakora hirya no hino byagiye bisiga umubare munini w’abantu bihannye bakemera kwakira agakiza.

Aya makorali yihurije hamwe afite izina rikomeye muri ADEPR, aho nka Rubonobono Choir yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Urwambariro rw’Abera’, ‘Ntakabuza’ n’izindi zakunzwe n’abatari bake.

Ubuyobozi bw’iri tsinda ry’amakorali yishyize hamwe bwatangarije IYOBOKAMANA ko biteguye kukora igiterane gikomeye ku buryo Imana izigaragariza abazacyitabira.

Yanavuze ko batumiwe abavugabutumwa bakomeye bazafatikanya kuvuga ubutumwa bwiza ku buryo abantu bazahembuka.

Mu bavugabutumwa bazitabira iki giterane harimo Pastor Rudasingwa Jean Claude, Pastor Habimana Bernard na Rev. Karayenga Jean Jacque bose bakorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR.

Ukwishyira hamwe kw’amakorali byagaragaje umusaruro ukomeye mu biterane bategura


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO