Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kicukiro: Umusore yibye igikoresho gitagatifu ‘Ostensoir’ muri Kiliziya azi ko ari zahabu

Ubwanditsi , 1 month ago

Umusore utaramenyekana yinjiye muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Visenti Pallotti i Gikondo mu Karere ka Kicukiro , yiba igikoresho gitagatifu cyifashishwa mu kumurika ukarisitiya cyizwi nka "Ostensoir".

Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 26 Gashyantare 2020, aho umusore yacunze umukristo wa nyuma muri iyi Paruwasi ya Gikondo asohotse nawe ahita yinjira yiba Ostensoir.

Padiri wa Paruwasi ya Gikondo, Rwasa Chrysante, yavuze ko uwo musore yibye iki gitereko cy’isakaramentu azi ko abonye zahabu nk’uko byatangajwe na IGIHE.

Yagize ati “Umusore yaje ejo mu gitondo mbere ya misa aterura isakaramentu aragenda. Nta bantu bari barimo, yacunze uwa nyuma asohotse muri ako kanya aragenda arayitwara.”

Padiri Rwasa yavuze ko bahise bamenyesha inzego z’umutekano kandi ngo hari amakuru y’ibanze ashobora gutuma uwibye icyo gikoresho afatwa.

Yavuze ko abajura bakunze kwiba za Ostensoirs bakeka ko ari zahabu y’umwimerere, nyamara ziba zikozwe muri zahabu y’umwomekano.

Ostensoir yibwe ifite agaciro kari hagati y’ibihumbi 600 na miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO