Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kicukiro: Pasiteri yatawe muri yombi ashinjwa gushaka gufata mu mashati umu Police

Ubwanditsi , 25 March

Umuyobozi w’Itorero Amazing Grace, yatawe muri yombi akurikiranyweho gushaka gufata mu mashati umupolisi, ubwo itsinda rishinzwe kugenzura insengero ryari rigiye kumubaza uwamuhaye uburenganzira bwo guteranyiriza abakirisitu mu rusengero rutujuje ibisabwa.

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kanombe batanze amakuru ko zimwe mu nsengero zari zarafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa zongeye zigafungura, urusaku rwazo rukaba rubabuza amahwemo.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Werurwe, Itsinda rishinzwe kugenzura insengero ririmo n’abashinzwe umutekano ryagiye kwikorera ubugenzuzi, risanga Itorero ryitwa Amazing Grace rikorera mu Rubilizi ryarihaye uburenganzira bwo kongera gufungura.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Goretti Umutesi, yabwiye IGIHE ko umuyobozi w’iri Torero witwa Rwayitare Patrick, yarwanyije inzego zishinzwe umutekano.

Ati “Bamubajije uwamuhaye uburenganzira bwo gufungura, aho gusubiza ahita afata mu mashati umupolisi. Yarwanyije inzego zishinzwe umutekano, ahita atabwa muri yombi ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kanombe.”

CIP Umutesi yakomeje avuga ko ibyo uyu mupasiteri yakoze ari ukwigomeka.

Ati “Yigometse ku buyobozi, kuko yarenze ku mabwiriza yatanzwe n’Umujyi wa Kigali, arangije agerekaho no kurwanya inzego zishinzwe umutekano.”

Yakomeje agira inama abapasiteri bafite insengero zafunzwe kuzuza ubisabwa, bakabimenyesha itsinda rishinzwe ubugenzuzi rikajya kureba ko ibyo basabwe babyujuje bagafungurirwa, ariko ko uziha uburenganzira bwo gufungwa nta kabuza azabihanirwa.

Mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2018 nibwo ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa, ku ikubitiro mu Mujyi wa Kigali hafungwa izigera kuri 714.

Mu nsengero zafunzwe hari izo ubuyobozi bwasanze zikorera mu kajagari, izikorera mu mazu yo guturwamo, iziri hagati mu ngo z’abaturage, izidafite ubwiherero, izitagira aho guparika imodoka n’ibindi.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO