Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kicukiro :Guhurizwa mu giterane kwa Rev.Nzabonimpa Canisius, Rev.Masumbuko Josue ,Pastor Rudasingwa J.Claude na Ev.Justin Hakizimana biratanga ishusho yo guhembuka gukomeye


Yanditswe na     Ubwanditsi
13 September 2018 saa 06:53'

Itorero rya ADEPR mu karere ka Kicukiro muri Paruwasi ya Kicukiro Shell kumududugu w’ikicaro hateguwe igiterane cy’ivugabutumwa rikomeye cyo kwigisha abantu ko bakwiriye gukora umurimo w’uwabatumye hakiri ku manywa butarira ,kikaba cyahurijwemo abakozi b’Imana bakundwa na benshi mw’ijambo ry’Imana bitanga ishusho nziza ko abazitabira bazahembuka bikomeye.


Igiterane gihuje aba bigisha b’ijambo ry’Imana abazakitabira bazahembuka bikomeye

Iki giterane cyatumwiwemo abakozi b’Imana bazwiho gukundwa na benshi mw’ijambo ry’Imana barimo Rev.Nzabonimpa Canisius uzaturuka mw’itorero rya ADEPR Rusizi ,Rev.Masumbuko Josue umushumba wa ADEPR mu karere ka Kicukiro,Rev.Mutima Jonathan umushumba wa ADEPR Kicukiro Shell ,Pastor Rudasingwa Jean Claude ushinzwe ivugabutumwa muri ADEPR hamwe n’abavugabutumwa batandukanye nka Ev.Hakizimana Justin ndetse na Ev.Barakagira Pascal

Iki giterane giteguwe na Korali Abaragwa ya Kicukiro ifatikanije n’ubuyobozi bw’umudugudu wa Kicukiro Shell aho ibarizwa cyanatumiwemo amakorali atandukanye nka Sion ya ADEPR Nyakabanda,Naiyoth ya ADEPR Rwampala Segem Horebu ya CEP SBI ahahoze ari SFB,Korali Bethefage ya ADEPR Krambo ho mu Gatenga ,Korali Rubonobono ya ADEPR Gatsata ku mudugudu wa Rubonobono mWorship Team ya ADEPR Nyarugenge ,Worship Team ya ADEPR Kicukiro Shell hamwe n’andi makorali yose akorera umurimo w’Imana aha kuri Shell nka Iriba ,Yakini n’izindi .

Pastor Bwate David umuyobozi w’umudugudu wa ADEPR Kicukiro Shell

Pastor Bwate David umuyobozi w’umudugudu wa ADEPR Kicukiro Shell mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko bagihaye intego yanditse mu gitabo cya Yohana 9:4(Nkwiriye gukora umurimo wuwantumye hakiri ku manywa ,bugiye kwira mu gihe umuntu atakibasha gukora)

Ati: Abazitabira iki giterane bazigishwa ibijyanye n’umumaro wo gukorera Imana neza kandi bazakurikira n’izindi nyigisho nyungurabugingo zitandukanye ni nayo mpamvu twatumiyemo abakozi b’Imana bazi gusobanura no kwigisha ijambo ry’Imana neza .


Menya byinshi kuri iki gitarane

Iki giterane kizatangira ku wambere w’icyumweru gitaha azaba ari taliki ya 17 kizarangire ku cyumweru taliki ya 23 Nzeri 2018 mu minsi isanzwe kikaba kizajya gitangira kuva kw’isaha ya saakumi n’imwe n’igice z’umugoroba kugera saa tatu z’ijoro(17h30-21h30) naho kuwagatanu gikomereze mu masengesho yo kwirirwamo noneho kuwagatandatu gitangire kw’isaha ya saa munani kugera saa moya z’umugoroba (14h00-19h00) naho kucyumweru habe amateraniro asanzwe mu gitondo ,nyuma ya saasita habe igitaramo cyo gusoza iki giterane kumugaragaro.

UMVA USOBANUKIRWE BYINSHI KURI IKI GITERANE:


Rev.Nzabonimpa Canisius uzaturuka muri ADEPR Rusizi azabwiriza muri iki giterane

Pastor Rudasingwa Jean Claude ushinzwe ivugabutumwa muri ADEPR azabwiriza muri iki giterane

Rev.Masumbuko Josue umushumba wa ADEPR Mukarere ka Nyarugenge azabwiriza muri iki gitarane


Ev.Hakizimana Just na EV.Barakagira Pascal nabo bazabwiriza muri iki giterane

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.