Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kenya: Padiri wari ufunzwe azira kurenga ku mabwiriza ya COVID19 yarekuwe atanze ingwate

Editorial , 1 month ago

Umupadiri witwa Richard Oduor wari watawe muri yombi azira gusomye misa yo gushyingira umuntu mu gace ka Siaya mu gihugu cya Kenya akaza no kugaragaraho icyorezo cya Coronavirus yarekuwe atanze ingwate.

Padiri Richard yari yatawe muri yombi ku wa Kane w’Icyumweru gishize ndetse aza kugezwa imbere y’Urukiko ngo yisobanure ku byaha yari akurikiranyweho byo gukwirakwiza ku bushake icyorezo cya COVID19 giterwa na Coronavirus.

Uyu mupadiri yari akurikiranyweho ibyaha bimwe n’Umuyobozi Wungirije w’Intara ya Kilifi, Gideon Saburi ariko we yasabwe gutanga ingwate y’amafaranga menshi.

Umuyobozi w’Urukuko rwa Mombasa, Elvis Michieka yategetse ko Guverineri Gideon yishyura amashilingi ibihumbi 200 [sh200,000] mu gihe Umucamanza Rita Amwayi yategetse ko Padiri Oduor yishyura sh500,000.

Ikinyamakuru Pulse dukesha iyi nkuru cyavuze ko aba bose ariko ngo bahawe iminsi 14 y’akato nyuma yo kurekurwa. Padiri Richard wari ukurikiranyweho gukwirakwiza Coronavirus ku bushake yarekuwe atanze ingwate


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO