Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kenya: Kiliziya Gatolika yahagaritse umupadiri azira kwigisha Ivanjiri yigize "Umuraperi "


Yanditswe na     Ubwanditsi
25 June 2018 saa 04:43'

Kiliziya Gatolika yo muri Kenya, yahagaritse Umupadiri wigishaga abakirisitu akoresheje umuziki w’injyana ya ‘Rap’, nk’uburyo bwo gutuma abo yigisha bamukurikira kandi bakagandukira Kirisitu.

Padiri Paul Ogalo wo muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Monika y’ahitwa Rapogi mu Ntara ya Migori yo mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Nairobi, yahagaritswe ku wa 3 Kamena uyu mwaka ashinjwa imyitwarire mibi.

Daily Nation yanditse ko uyu mupadiri w’imyaka 45 yakundaga gushimisha abo yasomeye Misa abinyujije mu muziki w’injyana ya ‘rap’, avuga ko awukoresha mu gushishikariza urubyiruko kuva mu byaha by’Isi rukagarukira Kirisitu.

Uyu mupadiri yagiye atangaza benshi, kuko uretse umwanya munini yamaraga yambaye ibishura atura Igitambo cy’Ukarisitiya, yajyaga afata umwanya akambara nk’abato, agashyiramo ikabutura nini, ishati n’agatambaro mu mutwe ubundi agatanga ubutumwa akoresheje umuziki, abamukurikiye bakabyina birekuye.

Yahamyaga ko nk’umupadiri ukiri muto, yumva ari inshingano ye kwegera abakiri bato ngo abafashe uva mu kibi yifashishije ubutumwa anyuza mu mikino njyarugamba, umuziki n’ubusizi.

Ibyo kandi akabikora agamije kwiyegereza urubyiruko cyane cyane urudakunda kujya mu Kiliziya, rwayobotse ibibi kugeza ubwo ngo usanga 80% by’imfungwa ari urubyiruko, kandi rwakabaye rutanga umusanzu mu kubaka igihugu.

Padiri Charles Kochiel, umucamanza mu rukiko rwa Kiliziya rwa Kisumu, yemeje ko Padiri Ogalo yahagaritswe nyuma y’umwaka higwa ku buryo yigishamo Ivanjiri abinyujije mu ‘kurapa’ mu Kiliziya.

Musenyeri Philip Anyolo wa Diyosezi ya Homa Bay ibarizwamo Padiri Ogalo, yavuze ko yahagaritswe mu bikorwa byose bya Liturujiya bimuhuza n’abantu.

Yagize ati “Nibyo Kiliziya yamufatiye ibihano by’imyitwarire. Yagaharitswe kuko gukoresha umuziki wa rap mu kwigisha ijambo ry’Imana ntabwo byemewe.”

Avuga ko Padiri Ogalo atabujijwe kwitabira ibikorwa byose bya Kiliziya kuko yahagaritswe ngo abone umwanya wo kwitekerezaho no guhindura uburyo bwe bwo kwigisha.

Padiri Ogalo aheruka kugira ati “Nkoresha umuziki wa Rap mu kugarura urubyiruko muri Kiliziya, hanyuma nkarugarura kuri Kristu.”

Yavuze kandi ko uyu muziki awukoresha mu gukangurira abakiri bato kureka ibiyobyabwenge bakabana neza n’abandi.

Icyemezo cyo kumuhagarika cyavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashimye icyemezo cya Kiliziya abandi barakinenga bavuga ko ari igitugu gishobora gutuma abakiri bato bava muri Kiliziya mu gihe yaba idashaka guhindura amahame yayo ngo igendane n’igihe.


Padiri Ogalo yajyaga avanamo ikanzu agatanga ubutumwa mu njyana ya Rap

Padiri Paul Ogalo yambaye igishura, mu gihe cyo gusangira Ukarisitiya

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.