Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kenya: Bwa mbere mu mateka abasilamu n’abakristo bumvikanye


Yanditswe na     Ubwanditsi
23 February 2018 saa 10:43'

Hari umuryango w’abatinganyi cyangwa se abaryamana bahuje ibitsina mu gihugu cya Kenya, wasabye urukiko rukuru rwa Kenya ko havanwaho itegeko ribahana.

Urubanza rwatangiye kumvwa, kandi impungenge ni zose ku bakristo n’abasilamu batangaje ku mugaragaro ko batifuza ko amategeko ahana abatinganyi yavanwa mu gitabo cy’amategeko ahana ya Kenya.

BBC ivuga ko Komisiyo ishinzwe uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina muri Kenya (NGLHRC) ivuga ko amategeko ahana abatinganyi ari ayo mu gihe cy’ubukoloni abangamiye ingingo yo mu Itegeko Nshinga ivuga ko umuntu adakwiye kuvangurwa cyangwa ngo ahohoterwe.

Mu itegeko ririho ubu, abaryamana bahuje ibitsina bahabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 14 muri gereza.

Mu gihe byaba byemejwe, ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba byakomeje kumvikana bisa n’ibirwanya ubutinganyi byaba bitangiye kudohoka.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.