Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kavutse Olivier n’umugore we bibarutse ubuheta

Editorial , 3 weeks ago

Kavutse Olivier wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza n’umugore we baririmbana mu itsinda Beauty for Ashes, Amanda Fung bibarutse umwana ukurikira imfura baherukaga kubyara mu 2018.

Uyu mwana w’ubuheta mu muryango wa Kavutse yavutse ku wa 23 Mata 2020, Lions Gate i Vancouver muri Canada.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Kavutse yatangaje ko uyu mwana wavukanye ibiro 3.74 bamwise Jadah Justice Asante Mei-En Kavutse.

Izina rya Jadah uyu mwana wabo yarihawe na Amanda, ni izina ryo mu bibiliya rivuga ngo ‘aranzi’. Rikomoka kuri Yadah bivuga kuramya no guhimbaza urambuye amaboko. Risobanura kandi ibuye rihabwa agaciro kurusha zahabu mu muco w’Abashinwa aho uyu mugore akomoka.

Irya Justice yarihawe na se Kavutse ashaka kumuvuga nk’umugisha waje mu muryango we. Asante rivuga ‘urakoze’ mu giswahili naryo yaryiswe na se nk’ishimwe yahaye Imana.

Mei-En yarihawe na nyina Amanda nko guha agaciro imizi yaho akomoka. Mei bivuga umwiza naho En bikavuga umugisha, ubuntu n’urugwiro. Kavutse ryo ni irinyarwanda rya se.

Kavutse yagize ati “Mwishimane natwe kandi mukomeze kudusengera ngo Imana iturinde n’abana bacu bose, ndetse iduhe ubushobozi bwo gukuza abana mu buryo bwose dushobojwe.”

Mu 2018 nabwo bibarukiye muri Canada imfura yabo y’umuhungu muri ibi bitaro bya Lions Gate mu Majyaruguru y’Umujyi wa Vancouver tariki ya 6 Gashyantare 2018.

Icyo gihe uyu mwana wa Kavutse yavutse apima ibilo 2.9, yahawe izina rya Jireh Reign Shi-Rong Kavutse.

Kavutse na Amanda Fung barushinze ku ya 9 Nyakanga 2016. Ubukwe bw’umuririmbyi Kavutse Olivier na Amanda Fung babarizwa mu Itorero New Life Bible Church, bwabereye ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Mujyi wa Rubavu mu 2016 bwitabiriwe n’abarenga igihumbi.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO