Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kanye West mu rugendo rwo kumurika Album y’indirimbo zo guhimbaza Imana, ngo yabaye icyaremwe gishya

Vincent Nsengiyumva , 1 week ago

Umuraperi Kanye West w’Umunyamerika uri mu byamamare bifite izina rikomeye cyane ku Isi, ari mu rugendo rwo kumurika Album nshya y’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yise ’Jesus is King’ bisobanuye ngo Yesu ni Umwami, ibintu byavugishije benshi cyane ko atari azwi mu gukora indirimbo nk’izi.

Uyu mugabo umaze iminsi akorera ibitaramo mu nsengero zinyuranye ku mugabane wa Amerika, ashimangira ko yagize igitekerezo cyo gukora izi ndirimbo nyuma yo kwiyumvamo ko yahindutse ‘icyaremwe gishya’.

Uku gushyira hanze umuzingo w’indirimbo zihimbaza Imana kwa Kenya West, byavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bari kumushima kubwo kwakira agakiza, abandi bakavuga ko ari uburyo yabonye bwo gushaka gucuruza ibihangano bye.

Iyi album Kenya West yise ‘Jesus is King’ ishobora kuzaba imwe mu mizingo y’uyu mugabo w’imyaka 42 izakundwa n’abatari bacye, dore ko abantu benshi bafite amatsiko yo kuzumva no kuzireba.

West wakunze kugaragaza ibimenyetso by’uko yaba ari mu nzira yo kwegerana n’Imana, umwaka ushize ubwo yamurikaga Album ye ya munani yatangaje ko ahinduye izina yarasanganwe akaba azajya yitwa ‘Ye’ izina yavuze ko ari impine y’izina rye risanzwe, rinafite igisobanuro mu bijyanye n’imyemerere mu by’idini.

Icyo gihe yagize ati “Mpamya ko ’ye’ ari ryo jambo rikoreshwa cyane muri Bibiliya kandi muri Bibiliya risobanura ‘mwebwe’.”

Iyi Album ya Cyenda yiswe ’Jesus is King’ y’uyu muraperi w’igikomerezwa muri Amerika, igizwe n’indirimbo 10 zirimo iyitwa, ’I am a God’, ‘Never Let Me Down’, ‘Wolves’, ‘Jesus Walks’ n’izindi.

Umuraperi Kanye West yasohoye umuzingo ugizwe n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

Muri iyi minsi West ari kugaragara cyane mu nsengero aho ari kugenda amurikira Album ye

Kenya West ahamya ko yahindutse icyaremwe gishya


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO