Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kampala:Watoto Children’s Choir ikunzwe na benshi yizihije isabukuru y’imyaka 25

Ubwanditsi , 3 months ago

Watoto Children’s Choir ni imwe mumakorali y’abana akunzwe cyane mu gihugu cya Uganda, yatangiye muw’1994 igamije komora ibikomere by’abana b’imfubyi barererwa mu kigo kitwa Watoto Children Care Ministries.

Ku cyumweru taliki ya 22 Mutarama 2019 bizihizaga isabukuru y’imyaka 25 bamaze,umwe mubapasiteri bayobora iyi Korali Edward Mwesigwa yatangaje ko aba bana bameze nkaho ari intumwa z’Imana.


Ben Kalinimi uyoboye Watoto Children Care Ministries

Yagize ati: “Kuva iyi Korali yatangira yagize umumaro ukomeye kuko bamwe mubayitangije ubu ni abagabo n’abagore abandi barize baraminuza banafite imirimo ikomeye muri iki gihugu kandi barahuriye hano bose ari imfubyi zidafite epfo na ruguru, ibi rero byatumye nemeza ko aba bana ari intumwa z’Imana ari nacyo Kristo yabasigarije ngo bamamaze ubutumwa bwiza. ”

Umwe mu baririmbyi ba Watoto Children’s Choir yavuze ko yageze muri iyi Korali ari umwana muto kandi ko nta wundi muryango yarafite ariko akahagirira umugisha udasanzwe watumye agarura icyizerecyo kubaho ndetse akabasha no kwiga amashuri akayasoza ubu akaba afite akazi keza.

Ben Kalinimi unayoboye iyi Korali ashimangira ko nawe yayigezemo ari imfubyi, yihebye abonako kubaho bidashoboka ariko kuri ubu akaba amaze kuba umuntu w’umugabo kubera icyizere yakuye muri iyi Korali n’ubufatanye budasanzwe yayibonyemo.


Watoto Children Care Ministries ikunzwe na benshi mu buryo bukomeye

Iyi Korali kugeza ubu imaze kwakira abana 1320 ndetse k’ubufatanye n’abaterankunga batandukanye bamaze kohereza abanyeshuri bagera kuri 5000 mumashuri ya Uganda, Juba na Sudani y’Epfo.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO