Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kampala: Bikem agiye gufatanya n’umuramyi ukomeye muri Uganda mu gitaramo gikomeye kiswe " The Power Of Sacrifice Live Concert"

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Umuramyi Bikorimana Emmanuel uzwi cyane ku izina BIKEM mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ari gutegura igiterane gikomeye cyiswe ‘The power of Sacrifice Live Concert” kizabera mu gihugu cya Uganda muri Kampala aho azafatikanya n’abaramyi bakomeye barimo Brian Lubega.

Iki gitaramo kiteszweho guhembura imitima y’abatari bacye mu mujyi wa Kampala kizaba taliki 8 Nzeli 2019.

Uyu musore wakunze kugaragara cyane mu bitaramo bitandukanye mu Rwanda, afasha amakorali n’amatsinda anyuranye kubera ubuhanga afitwe mu gucuranga piano na guitari.

Umuramyi Bikem kuri ubu uri gukorera ibikorwa bye bya Muzika mu gihugu cya Uganda, avuga ko ahagaze neza ndetse ko afite byinshi ari gutegurira abakunzi b’umuziki we.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IYOBOKAMANA, umuramyi BIKEM yavuze ko muri iki gihe arimo gutegura igitaramo gikomeye, ngo afite ibyishimo bidasanzwe n’akanyamuneza kenshi ku mutima ngo kuko Imana igiye kongera kumuriza amarira y’ibyishimo.

Yagize ati “Ijuru rigiye kongera kundiza amarira y’ibyishimo. Kuba ni ibyishimo bisendereye kuri njye kuko ngiye kongera gutaramira abakunzi b’umuziki wanjye by’umwiohariko nkaba nzafatikanya n’umuramyi ukomeye mfatiraho urugero.”

Uyu muramyi avuga ko iteka iyo ari kuririmba mu gitaramo abakunzi be bamushyigikiwe, ngo asabwa n’amarangamutima yo kuramya Imana agasuka amarira y’ibyishimo.

Uyu musore ukunzwe n’abatari bacye, yavuze ko uretse umuramyi Brian Lubega bazafatikanya muri iki gitaramo, banatumiye itsinda rya Gisubizo Ministry rikorera umurimo w’Imana muri Uganda.

Yagize ati “Ndanezerewe kubwa Concert tugiye gukora muri Nzeli kandi mfite ibyishimo byinshi kuko ngiye kubana n’umuramyi Brian Lubega muri iki gitaramo kuko ari umuramyi nigiraho byinshi muri uru rugendo. Ndamukunda cyane kandi ndamwubaha.”

Igitaramo “Imbaraga z’igitambo Live Concert” kizatangirwamo ubutumwa butandukanye by’umwihariko hasobanurwa amaraso ya Yesu yabaye igitambo gisumba ibindi byose.

Muri iki gitaramo hazaba hari abakozi b’Imana batandukanye barimo n’itsinda rya GISUBIZO Ministry ishami rya Uganda, n’abandi bakozi b’Imana batandukanye bazatangazwa mu minsi iri imbere.

Umuramyi Bikem yakomereje ibikorwa y’umuziki we muri Uganda

Umuramyi Brian Lubega ari mu bazafatanya na Bikem muri iki gitaramo


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO