Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kamonyi:Umukecuru arashima Imana ko abana yagize uruhare mw’irokoka ryabo babaye umusemburo wo kugarura ikizere mu barokotse Jenocide bakuze


Yanditswe na     Ubwanditsi
5 July 2018 saa 07:50'

Umukecuru witwa Pelagie Kanzayire wo mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagali ka Gihara mu mudugudu wa Bimba ashima Imana ko hari abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ngo babaye umunyotwe waje kwakamo umuriro wagaruye ikizere mu bayirokotse bakuze.

Pelagie Kanzayire ashima Imana yatumye hari abana barokoka Jenoside. Aba ngo batumye ikibatsi cy’ikizere mu bakuru kimurika hose
Yabivuze ashimira abagize umuryango wa Gikiritu Open Gate Ministries Rwanda bafatanyije n’umwe mu muryango mito igize GAERG witwa Imitali kubera ubufasha bamuhaye bamwubakira inzu, bakamuha umuriro ndetse hafi y’iwe hakaba hari amazi.


Kanzayire uri mu kigero cy’imyaka 60 avuga ko icyo abateguye bakanakora Jenoside bashakaga cyari uko Abatutsi bose bashira, bakazima.

Avuga ko kuba hari abana bayirokotse ubu bakaba barakuze, bakiga bakaba baza gufasha ababyeyi bakuru barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi byerekena ko umugambi wo kuzimya Abatutsi utagezweho.

Ati: “ Mu mitima yacu twari tuzi ko urumuri rwacu rwazimye, ariko bansubijemo ikizere cy’uko urumuri rwacu rugicanye. Batumaze bagira ngo tuzapfa nabi ariko bibagiwe kimwe, ko hasigaye umunyotwe. Nguyu rero warihembereye, umuriro uraka, urumuri rurasakara.”

Uyu mubyeyi yemeza ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu mudugudu wa Bimba babanye neza n’abandi baturage, bagenderanira kandi ugize ibyago agatabarwa n’ufite ubukwe bakabutaha.

Pascal Ndayambaje uyobora Imitali yasabye abantu 43 bagize imiryango 12 yo muri uriya mudugudu kwita ku byo basaniwe n’ibindi bikorwa remezo bahawe nk’ivomo n’umuriro w’amashanyarazi.

Yabibukije kandi gukomeza kubana nenza n’abandi kuko ngo ‘inshuti ya bugufi ikurutira umuvandimwe wa kure’.

Bienvenu Tuyizere uyobora umuryango w’ivugabutumwa muri Africa akaba n’umunyamuryango wa GAERG muri Famille Imitali avuga ko ibyo bafashije abatuye muri Bimba byari mu rwego rwo kubereka ko babari hari.

Ati: “ Nyuma yo kumenya ibibazo by’uko nta nzu zikomeye bari bafite, nta mazi n’umuriro twumvise tugomba kuza kubibaha.”

Avuga ko bazakomeza kubafasha no mu bindi bazakenera. Yasabye inzego z’ibanze gukomeza gukorana n’abatuye uriya mudugudu kugira ngo barinde ko hari ibyakwangirika.

Uhagarariye Open Gate Ministries mu Rwanda Pastor Ibumba Mukiza Tharcisse yizeza abatuye uriya mudugudu ko mu gihe kiri imbere bazasanirwa inzugi n’amadirishya kandi ubushobozi bwaboneka, abana babo bagafashwa kwiga.

Open Gate Ministries Rwanda ni umuryango wa Gikirisitu washyizweho n’Abanyarwanda baba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Inzu zasanwa zubatswe na FARG ubwo yubakiraga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.






Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.