Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kabuga :Umuramyi Bikem ateguye igitaramo abazakitabira bazahumurirwa ubwiza bwo kuramya Imana


Yanditswe na     Ubwanditsi
17 February 2018 saa 02:16'

Bikorimana Emmanuel uzwi kuizina Bikem ni umuririmbyi w’umuramyi ukorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR remera.


Umuramyi Bikem arakataje mu myiteguro y’iki gitaramo azakora kumunsi w’ejo

Uyu muririmbyi warumaze iminsi adategura ibitaramo,bitewe n’impamvu zitandukanye,kuri iyi ncuro yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana igitaramo yise ngo”Impumuro yo guhemburwa”.

Twagize amatsiko yo kumenya impamvu icyo gitaramo yakise iri zina adusubiza mumagambo make agira uti iki gitaramo nakise iri zina kuko numva nifuza ko muri iki gitaramo abazakitabira kizasiga kibakumbuje ijuru,mbese ijuru rizabahumurira nibarangiza basigarane guhembuka kwinshi mumwuka.

Kuko iki gitaramo ngiteguye murwego rwo kugirango abakristo turusheho gusobanukirwa .Indangagaciro cyangwa ibiranga umuramyi w’ukuri Imana yishimira,mbese kuramya ni iki? Bikorwa bite? Ryari? Ninde ukwiye kubikora akemerwa?


Menya byinshi kuri iki gitaramo

Igitaramo Impumuro yo guhemburwa kizaba kuri iki cyumweru cyo kuwa 18/2/2018
Kibere mumugi wa Kigali mu itorero Jehovah Lafa riherereye I Kabuga hafi na maison de Jeunnes rikaba riyoborwa n’umushumba MANASSE Umukozi w’Imana BIKEM avuga ko akunda cyane kuko yuzuye agakiza k’ukuri kandi yigisha inyigisho z’ubugingo.

Mu gitaramo impumuro yo guhemburwa umuramyi Bikem azifatikanya n’abandi baririmbyi batandukanye barimo: Holliness worship team,Claude Bless,Rev. Christophre Ndayisenga,Chorale y’itorero Jehovah Lafa aho iki gitaramo kizabera n’abandi .

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.