Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kabuga For Jesus Live Concert:Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki abatuye i Kabuga bakamanukirwa n’imvura y’imigisha


Yanditswe na     Ubwanditsi
26 October 2018 saa 10:58'

Umuryango More Worship Ministries watangijwe n’umuhanzikazi Diana Kamugisha wateguye igitaramo cy’ivugabutumwa cyitwa Kabuga For Jesus. Iki gitaramo kiteguwe mu buryo bukomeye kiraqbura iminsi ibiri kikaba kuko kiraba kuri iki cyumweru taliki ya 28 Ukwakira 2018 kikazabera kw’itorero rya Zion Temple i Kabuga kuva kw’isaha ya saa cyenda z’amanywa .


More Worship Ministries yatangijwe na Diana Kamugisha yateguye igitaramo yise ’Kabuga For Jesus’

Aganira na IYOBOKAMANA.COM , Diana Kamugisha yadutangarije aho bakuye igitekerezo cyo gutegura igitaramo bise Kabuga For Jesus. Yagize ati: Kabuga 4Jesus Concert ni igitekerezo twamaze igihe dutekereza cyo kuvuga ubutumwa bwa Kristu Yesu mu muhamagaro wacu wo guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo." Yavuze ko intego ya Kabuga For Jesus ari ukugira ngo abantu benshi bakizwe. Yagize ati:

Intego ni ukugira ngo abantu bazakizwe bamenye Yesu ari benshi ni byo dusengera kandi ni byo twifuza. Iyi Concert twayise Kabuga4Jesus kuko twunvaga turimo guhanura twatura ko Kabuga igomba kuba iya Yesu. Tuzayikorera mu itorero rya Zion Temple Kabuga riyobowe na Pastor Murara Eric. Ariko twatumiye n’andi matorero y’i Kabuga n’abantu b’i Kabuga bose.


Diana Kamugisha umuyobozi wa More Worship Ministries

Iki gitaramo kigiye kubera i Kabuga, kizaba tariki 28/10/2018 kibere kuri Zion Temple Kabuga kuva Saa Cyenda z’amanywa. Kwinjira ni ubuntu. Insanganyamatsiko y’iki gitaramo iboneka mu Abafilipi 4:4 hagira hati: Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose. Yewe, nongeye kubivuga nti “Mwishime!”.














Aba baririmbyi bose n’abandi benshi bazitabira iki gitaramo hamwe n’abakozi b’Imana batandukanye "Mbese bizaba bishyushye ntakabuza abazitabira bazanyagirwa n’imvura y’umugisha uzanwa no kuramya no guhimbaza Imana"

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.