Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Jehovah Jireh yageneye abanyarwanda impano ya Noheli (Video)

Editorial , December 2019

Korali Jehovah Jireh iri gutegura igitaramo cyo kumurika alubumu yayo ya kane yashyize hanze indirimbo yise ‘Abana ni umugisha’ yagenewe abanyarwanda by’umwihariko abana muri ibi bihe byo kwizihiza ivuka ry’Umwami Yesu Kristo.

Indirimbo ‘Abana ni umugisha’ yasohotse ku wa 21 Ukuboza 2019, yasohokanye n’amashusho yayo aho kuri ubu yamaze kugera ku rukuta rwa YouTube rw’iyi korali ndetse kuri ubu bamwe bakaba bakomeje gushyiraho ibitekerezo bigaragaza ko bayishimiye.

Iyi ndirimbo ni imwe mu zigaragara kuri alubumu ya Korali Jehovah Jireh yise “Urugamba ni Yesu Uruyoboye” izanamurikwa ku mugaragaro ku wa 29 Ukuboza 2019.

Iki gitaramo giteganyijwe kuba guhera saa munani muri stade ya ULK ari naho iyi korali ikorera umurimo w’ivugabutumwa.

Abayobozi muri Korali Jehovah Jireh baherutse gutangariza IYOBOKAMANA ko imyiteguro bayigeze kure kandi biteguye kuzahembura imitima y’abazitabira iki gitaramo cyabo.

Reba ikiganiro hano

Umunyamabanga wa Korali Jehovah Jireh, Gatesi Vestine yavuze ko muri iki gitaramo bazafashwamo na Korali Siloam yo muri ADEPR Paruwase Gasave, Umudugudu wa Kumukenke.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu mu gihe abazakenera kugura DVD iriho indirimbo zabo cyangwa uzazana Frash disk ashobora kuzatahana alubumu zose za Korali Jehovah Jireh.


Reba indirimbo abana ni umugisha ya Korali Jehovah Jireh


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO