Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

James&Daniella bazafashwa mu gitaramo cyabo na Papi Clever n’umugore we

Akayezu Jean de Dieu , 3 weeks ago

Umuhanzi uhimbaza Imana Tuyizere Papi Clever n’umugore we Ingabire Dorcas bazifashishwa mu gitaramo cyiswe ‘Mpa Amavuta Live Concert’ cy’abahanzi James na Daniella.

Iki gitaramo cyateguwe n’Itsinda ry’umuryango wa Rugarama James na Rugarama Daniella bamamaye mu ndirimbo zirimo iyitwa ‘Mpa Amavuta’ yitiriwe iki gitaramo giteganyijwe ku wa 1 Werurwe 2020.

Iki gitaramo giteganyijwe kubera muri Kigali Arena, nicyo cya mbere aba bahanzi basanzwe barashakanye nk’umugore n’umugabo bazaba bakoreye mu Rwanda kuva batangira umuziki wabo.

Indirimbo Mpa Amavuta yitiriwe iki gitaramo yarakunzwe cyane ku buryo yatumye izina James&Daniella rimenyekana cyane ko imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni kuri Youtube mu mezi 7 gusa imaze kuri uru rubuga.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000Frw, mu myanya isanzwe ibihumbi 10Frw muri VIP ndetse n’ibihumbi 20Frw muri VVIP. Kuri ubu amatike ari gucururizwa ku rubuga rwa Internet rwa www.ishema.rw


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO