Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

James & Daniella bamuritse album yabo ya mbere mu gitaramo cy’amateka(Amafoto)

Ubwanditsi , 4 months ago

Abahanzi James Rugarama na Daniella bakoze amateka mu gitaramo cyabo bamurikiyemo alubumu ya mbere bise ‘Mpa Amavuta’ babaye nk’itangiriro ry’amateka mashya mu muziki wabo wo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu binyamakuru bitandukanye niyo nkuru yacicikanagamo cyane ndetse ku mapaji amwe ugasanga iri mu ziri hejuru, byerekana ko aba bahanzi bari bashyigikiwe bikomeye.

Bikijya hanze abantu benshi bagize impungenge z’uko kuba bagiye gukorera muri Kigali Arena bishobora kubakoza isoni hakaza abantu mbarwa, nyamara si ko byagenze kuko n’ubwo itari yakubise ngo yuzure abantu bari benshi.

Muri iki gitaramo cyiswe ‘Mpa Amavuta Live Concert’ kuva ku muhanzi wa mbere wagiye ku rubyiniro kugeza igitaramo gisojwe, abitabiriye wabonaga ko bafashijwe bikomeye kuko bafatanyaga n’abahanzi kuririmba bagacinya akadiho.

Iyi album yabo ya mbere bise “Mpa Amavuta’’ iriho indirimbo umunani, zirimo izakunzwe cyane nka ‘Mpa Amavuta’, ‘Ububyutse’ ndetse na ‘Nkoresha’. Mu gitaramo cyo kuyimurika umuntu winjiraga yasukwaga amavuta mu kiganza.

Abandi bo bagapfukama bagatera isengesho, bikerekana ko baje koko bibari ku mitima kandi bazi icyo bashaka.

True Promises niyo yabanjirije abandi bahanzi ku rubyiniro yishimirwa bikomeye mu ndirimbo zayo zitandukanye, irangajwe imbere na kabuhariwe bayo mu gutera indirimbo no kugorora amajwi mu buryo bwa gihanga.

Uyu muryango w’ivugabutumwa washimishije benshi, wakurikiwe na Prayer House Worship ya Kavutse Olivier ahuriyemo n’umugore we ndetse n’abandi barimo Kwizera Peace Ndaruhutse wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda mu 2016 ndetse muri uwo mwaka akaba Miss Naïades.

Kavutse akigera ku rubyiniro yabanje kwisegura avuga ko umugore bari kuzana ariko akaba atabashije kuza, asaba abo kuri tekiniki kwerekana amashusho akubiyemo ubutumwa bw’umugore we Amanda Fung, bayashyizemo bigaragara ko akuriwe yenda kwibaruka umwana wa kabiri.

Uyu muhanzi n’iri tsinda bahise banzika n’indirimbo zitandukanye.

Bakurikiwe na Maya na Fabrice bakomoka mu Burundi ariko bakorera umurimo w’Imana mu Rwanda mu rusengero rwa New Life Bible Church ruherereye i Nyarutarama.

Aba babanje gusaba abantu kubafasha bagasengera u Burundi bukaba igihugu kitarangwamo imvururu maze basoje bahita bataramira abari bitabiriye. Bishimiwe cyane mu ndirimbo yabo bise ‘Muremyi w’Isi’.

Ben na Chance bari muri Couple zikora umurimo w’Imana wo kuririmba zikunzwe mu Rwanda nibo bahise bajya ku rubyiniro, bakihagera basabye abantu guhaguruka.

Ben ati “Twaje muri iyi nzu guha Imana icyubahiro, niba iruhande rwawe hari umuntu wicaye mukoreho umuhagurutse, ubundi dutaramire Imana.”

Baririmbye ibihangano bitandukanye byabo birimo nk’indirimbo bise ‘Icyubahiro’ , ‘ Ugushikamijeho amaboko’ , ‘Yesu arakora’ basoreza ku yitwa ‘Amarira ya Yohana’ ikunzwe muri iki gihe.

Hari aho bageze René Patrick aza kubafasha baririmbana nawe indirimbo yitwa ‘Yasatuye’. Ben & Chance bakoresheje imbaraga nyinshi ku buryo bavuye ku rubyiniro nta muntu n’umwe ukifashe mapfubyi.

Bakurikiwe na Prosper Nkomezi wishimiwe mu bihangano bye bitandukanye bikora ku ndiba y’imitima ya benshi birimo’ Urarinzwe’, ‘Ibasha gukora’, ‘Nzayivuga’ na ‘Singitinya’.

Uyu muhanzi yakurikiwe na Tuyizere Papi Clever na Ingabire Dorcas baririmbanye indirimbo ebyiri zirimo ‘Amakuru y’umurwa’ na ‘Impamvu z’ibifatika’ yagiye hanze mu 2019.

Uyu muhanzi uherutse gukora ubukwe mu Ukuboza 2019, yikije ku kuba couple ye ariyo mu zaririmbye nto avuga ko yishimiye kuba ari kuririmbana n’umugore we muri iki gitaramo.

Bavuye ku rubyiniro amatara yaho arazimywa ubundi James & Daniella batunganya ibyuma batangira gukora mu mirya ya guitar bumvisha abantu ko biteguye kubaririmbira.

Binjiranye n’itsinda ry’abantu benshi barimo abakobwa batandatu bari kuri micro z’imbere mu gihe hari abandi baririmbyi b’intoranywa bagera kuri 50 bari bazanye nabo bambaye imyenda itukura nabo babafashije guhera igitaramo gitangiye kugeza kirangiye.

Iri tsinda ryamaze igihe kirenga isaha n’igice ku rubyiniro ryaririmbye ryimara ipfa, abantu barizihirwa sinakubwira ku buryo mu bigaragara umwuka w’Imana yari yamanutse.

Indirimbo baririmbye ziganjemo inshya gusa banavanzemo izizwi nka ‘Nkoresha’, ‘Ububyutse’ n’izindi zabo zagiye zigira igikundiro.

Bagezemo hagati baganiriza abantu ijambo ry’Imana ndetse basaba abantu bashaka kwakira Yesu ko bakwigira hejuru bakabasengera cyangwa abari baratannye bakabafasha kongera kwiyegereza Imana.

Bakiri muri iki gikorwa Bishop Dr.Masengo Fidèle, Umushumba Mukuru w’amatorero ya Foursquare Gospel Church mu Rwanda aba bahanzi basengeramo yaje ku rubyiniro arabashimira cyane.

Ajya gusoza ati “Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira umurimo w’Imana mukora Itorero ryabageneye miliyoni y’amanyarwanda, tuzayabaha muri iki cyumweru kigiye gutangira.”

Nyuma ya Masengo abandi bantu batandukanye bagiye bitanga ku buryo byageze muri 1 850 000 Frw. Mu bitanze harimo na Muyoboke Alex wagiye abera umujyanama abahanzi batandukanye.

Mbere yo kwitanga yavuze ko yamenye iri tsinda mu mwaka ushize akumva rifite ibihangano byiza cyane bityo agatangira kurikunda, arangije ati “Nanjye mbemereye 200 000 Frw, muzaze muyafate muri iki cyumweru tugiye gutangira.”

James yafashe ijambo ashimira abantu baje kubashyigikira, itangazamakuru ndetse n’abana be babiri (umuhungu n’umukobwa) batagiye bababonera igihe ubwo bari mu myiteguro y’iki gitaramo; ariko ntihagire icyo bibatwara kinini.

Ni ku nshuro ya mbere James na Daniella bakoreye igitaramo mu Rwanda, gusa si cyo cya mbere bakoze kuva batangiye umuziki kuko hari icyo bakoreye muri Uganda mu mpera za 2017.

Aba bombi iyo bavuga amateka yabo bavuga ko batangiye baririmbira mu rugo bakumva ni byiza.

James ati “Twararirimbaga tutarabana ubundi tugahurira mu matsinda atandukanye. Tumaze kubana dutangira kujya turirimbana ariko bitari mu buryo bweruye.”

Daniella avuga ko urukundo rwabo rwatangiye gututumba mu 2008 cyangwa 2009, mu 2012 bajya kwiga muri Uganda, umugabo yiga iby’Ububanyi n’Amahanga mu gihe umugore icyo gihe yigaga Ibaruramari.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO