Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Jacques Marius na Fellow G bahuriye mu ndirimbo ikangurira abantu kwirinda Koronavirusi (Video)

Editorial , 1 month ago

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Kamana Jacques Marius afatanyije na Bertrand uzwi ku izina rya Fellow G bakoze indirimbo yo gushishikariza abantu guhagurukira kurwanya Koronavirusi.

Ni indirimbo yagiye hanze kuri uyu wa 4 Mata 2020, mu gihe Abanyarwanda bakomeje gukangurirwa kuguma mu rugo nk’imwe mu ngamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID 19 giterwa na Coronavirus.

Uburyo iyi ndirimbo yiswe ‘Twirinde Coronavirus’, yakozwe yavuye ku gitekerezo cy’uyu muhanzi yagize ari kumwe n’umuryango wa Ildephonse na Emeritha Nyirabizimana.

Amashusho y’indirimbo agaragaramo kandi abana b’uyu muryango barimo Inkindi Marie Reine, Imena Émilie na Ishimwe ingrid

Jacques Marius yavuze ko bahisemo gufatanya n’uyu muryango n’abana kugira ngo batange ubutumwa bugaragaza ibyo abantu bashobora gukora muri iki gihe basabwa kuguma mu rugo.

Muri iyo ndirimbo hagaragaramo uko abantu bakwiye gukomeza kwirinda Koronavirusi bakurikiza amabwiriza ya Ministeri y’ubuzima, baguma mu rugo.

Iragaragaza kandi ko n’ubwo turi mu rugo abantu badakwiye kuba inkorabusa ko, abanyeshuri bagomba kuzirikana ko bacyiga bagasubiramo amasomo, batirengagije indi mirimo yose ikwiye gukorwa.

Iragaragaza kandi ko abantu bakwiye no kugira ibibafasha kuhaba neza nko gukora sport, Umuziki n’ibindi.

Ati “Icyo nasaba abandi bahanzi ni uko aka kanya dufite turi mu rugo dukwiye gukomeza gutanga ubutumwa bufasha abanyarwanda guhangana n’iki cyorezo, binyuze mu npano zinyuranye tugiye dufite kuko iki cyorezo kiduhangayikishije.”

Jacques Marius usanzwe ari umucuranzi wa guitar, Piano akaba abyifashisha muri muzika ye, asanzwe ari Umukristu muri Kiliziya Gatolika ndetse afite izindi ndirimbo zirimo ‘Kuba umugabo, Mu nzu yawe, Iyo ngusanze, Mbahaye itegeko n’izindi.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO