Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Iyo ucitse intege amateka yawe aribagirana- Bishop Rugagi

Ubwanditsi , 1 month ago

Umushumba Mukuru w’Itorero ry’Abacunguwe [Redemeed Gospel Church], Bishop Rugagi Innocent, yasabye abatuye Isi by’umwihariko abakristo b’iri torero rye gukomera ku masezerano bakirinda gucika intege

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 23 Gashyantare 2020, ubwo yari ayoboye amateraniro y’Itorero rye aho asigaye akorera Mujyi wa Montréal, umwe mu igize Intara ya Québec mu gihugu cya Canada.

Bishop Rugagi wimuriye ivugabutumwa muri iki gihugu kuva mu mpera za 2018, ubwo yavaga mu Rwanda akajya gukorera umurimo mu mahanga ya kure nk’uko yari yarabisezeranyije abayoboke b’Itorero rye.

Mu materaniro yo kuri iki Cyumweru, Bishop Rugagi yatanze ikigisho kirimo ubutumwa bwibutsa abantu gukomera mu masezerano abaganisha ku cyo Imana yabavuzeho kabone n’ubwo bazahura na byinshi bishaka kubayobya.

Hari aho yagize ati “Ni baguhe icyerekezo ube umuyobozi w’ikipe runaka, muri abo batangora gutekereza ngo kubera iki uyu yicaye hano? Nanjye sinari kuhicara, ibyo bizahoraho ariko menya kimwe gusa, igihe cyose ufite icyo Imana yateretse muri wowe uzahorana intambara utazi aho zituruka, ariko uzashimire Imana iza gutsinda izo ntambara zose.”
Yakomeje agira ati “Abatubanjirije bose bahuye n’intambara zikomeye ariko Imana yagiye ibatsindira izo ntambara zabo zose, upfa kumenya ngo uwaguhamagaye ninde, kandi ntucike intege kuko iyo ucitse intege amateka yawe aribagirana.”

Bishop Rugagi yasabye kandi abakristo gukomeeza icyo bafite bakirinda gucika integer kuko nibaba maso ubasunika azabasunkira mu masezerano y’Imana.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO