Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Iyo nta mahoro nta terambere- Ubutumwa bwa Noheli Musenyeri Dr Laurent Mbanda yageneye abanyarwanda

Editorial , December 2019

Umushumba Mukuru w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Musenyeri Dr Laurent Mbanda , yifurije ibyishimo n’amahoro Akristo b’itorero ayoboye n’abanyarwanda kuko aribyo bizabageza ku iterambere.

Ni ubutumwa yageneye Abanyarwanda n’abatuye Isi by’umwihariko abemera Kristo Yesu kandi bamwakiriye nk’umwami n’umucunguzi, bizihiza Umunsi Mukuru w’Ivuka rye buri tariki 25 Ukuboza.

Musenyeri Dr Mbanda yifashishije ijambo ry’Imana riboneka muri Yesaya 9:5, avuga ko Kritso ari umwami w’amahoro kandi amahoro ari ikintu gikenerwa mu buzima bwa buri munsi bw’abatuye Isi.

Yagize ati “Icyo ngomba kwifuriza Abanyarwanda ni amahoro, muri Yesaya 9:5, hatubwira ko ari umwami w’amahoro (Kristo), yaje muri iyi si kugira ngo atubere umukiza. Ayo mahoro tuvuga ni aboneka muri Kristo Yesu.”

“Amahoro gusa ni ikintu gihenze cyane, iyo urebye amafaranga ashyirwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro kandi ayo mahoro ni amahoro adahoraho. Amahoro ahoraho rero ni amahoro ava ku Mana.”

Musenyeri Dr Mbanda yavuze ko icyo yifuriza abanyarwanda ari amahoro by’umwihariko mu gihe bagiye kwinjira mu cyerekezo cya 2050.

Yakomeje agira ati “U Rwanda narwo turarwifuriza amahoro, Iyo nta mahoro, nta terambere, nta no gukura mu bukristo kuko intambara zitangira mu mitima y’abantu.”

Musenyeri Dr Mbanda yavuze ko icyo yifuriza abanyarwanda muri iki gihe cya Noheli n’Ubunani ari uko bagira amahoro n’Imana kandi bakagirana amahoro n’abo babana mu ngo n’abanyarwanda bose muri rusange.


Reba video yose Musenyeri Dr Mbanda yifuriza Abanyarwanda Noheli Nziza


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO