Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Iyo Mana yadukijije biriya, iracyariho n’ibi izabidukiza- Rev Past Dr Rutayisire

Editorial , 6 days ago

Umushumba wa Paruwasi ya Remera mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Rev Past Dr Antoine Rutayisire, yavuze ko Imana yarinze abanyarwanda mu bihe bitandukanye by’amakuba bagiye banyuramo ihari kandi izabarinda n’icyorezo cya Coronavirus.

Yabivuze ubwo yari mu kiganiro Ishusho y’umunsi kuri RTV, aho yatangaje ko by’umwihariko urebye abantu Coronavirus imaze kwica ku Isi yose, batangana n’impuzandengo y’abapfaga ku munsi umwe muri jenoside yakorewe abatutsi, atanga ihumure ry’uko Imana yakijije abanyarwanda muri icyo gihe n’ubu ibareba.

Ati “Iyo Mana yadukijije biriya, iracyariho n’ibi izabidukiza. Turi ubwoko bugira ibyiringiro, bufite ubushobozi bwo guhangana kuko twanyuze no mu birenze ibingibi”.

Rev Past Dr Rutayisire avuga ko nta munyarwanda ugomba guterwa ubwoba n’izi ngamba cyane cyane kuguma mu ngo kuko hari n’ubwo basabwe kuhaguma kugira ngo bahategerereze urupfu. Aha yavugaga mu gihe cya Jenoside.

Ati “Ubu badusabye kuguma mu ngo, ariko nta rupfu ruri mu mihanda. Hari n’igihe twagumye mu ngo ari ukugira ngo urupfu rudusange mu nzu ariko ubu ntabwo ruri budusange mu nzu kuko hari igihe batugumishije mu nzu kugira ngo babone uko bica abantu”.

Mu mpera z’icyumweru gishize Leta y’u Rwanda yafashe ingamba nshya zo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus zatangajwe na Minisitiri w’Intebe, zategetse ko abakozi ba leta bose n’abikorera basabwa gukorera akazi mu ngo zabo keretse abatanga serivisi z’ingenzi.

Imipaka yose yarafunzwe, keretse ku Banyarwanda bataha n’abandi batuye mu Rwanda byemewe n’amategeko, abo bose bakaba bazashyirwa mu kato mu gihe cy’ibyumweru bibiri ahantu hateganyijwe.

Ubwikorezi bw’ibicuruzwa byinjira cyangwa bisohoka mu Rwanda burakomeza mu gihe ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu zitemewe keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa.

Ingamba nshya zatangiye kubahirizwa uhereye ku wa Gatandatu tariki 21 Werurwe 2020 saa 23:59, zizamara igihe cy’ibyumweru bibiri bishobora kongerwa.

Rev Past Dr Rutayisire yavuze kandi ko amabwiriza atari ikintu leta yashyizeho ngo kibangamire abantu, kibuze amadini gusenga, ngo isonzeshe insengero n’abapasiteri, ahubwo ari ikintu cyagiyeho ku bwirinzi no kugirira neza abanyarwanda kugira ngo be kwicwa n’indwara n’ibyorezo.

Past. Rutayisire yavuze ko iyi minsi yayise umwiherero atari konji, bityo ari igihe umuntu akwiye gusabana na we ubwe, gushyira ubuzima ku murongo, no gusabana n’Imana n’umuryango.

Yasabye abakirisitu kuticwa n’irungu ahubwo bakicara bagasoma Bibiliya, ku buryo uyu mwiherero uzajya kurangira hari impinduka mu buzima bwa buri wese.

Ati “Tuzaveyo turabagirana dufite ibitekerezo bishya dufite imyumvire mishya, dufite icyerekezo gishya kuko twagize umwanya wo kwicara tugatekereza”.

Umubare w’abantu banduye Coronavirus ugeze kuri 19 nyuma y’uko hagaragaye abandi babiri kuri iki Cyumweru tariki 22 Werurwe, bose b’Abanyarwanda baherutse gukorera ingendo i Dubai.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO