Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Iyabanye n’abanyarwanda mu bihe bikomeye iracyahari- ArchBishop Dr Mbanda mu butumwa bwa Pasika

Editorial , 1 month ago

ArchBishop Dr Laurent Mbanda Umuyobozi Mukuru w’Itorero Angilikani mu Rwanda yahumurije abanyarwanda bose by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

ArchBishop Dr Mbanda usanzwe anayobora Umuryango PEACE PLAN uhuriza hamwe amadini n’amatorero yo mu Rwanda, yasabye abanyarwanda gukomeza kuba intwari.

Yabigarutseho mu butumwa yatanze kuri iyi Pasika akabugenera abanyarwanda bose muri rusange, yikije cyane ku byiringiro ahamagarira buri umwe kwiringira Imana.

Yagize ati “Ibyiringiro bidufasha kureba no kwerekeza mu gihe kiri imbere mu gihe kizaza. Hari uwavuze ngo ’ibyiringiro ni umwitozo w’ibyo twifuza tutari twageraho.”

ArchBishop Mbanda yavuze ko ibyiringiro byongerera abantu ukwizera.

Ati ’Ibyiringiro kuri njyewe ni no kubona Imana isohoje ibyo wayitegerejeho ikabikugezaho kuko wayizeye, ukavuga ngo Imana mu gihe cyayo izantabara, noneho ikagutabara ikabikora ikagucisha mu ishyamba intare ntizikurye,…” Zaburi 119: 114 “Ijambo ryawe ni isoko y’ibyiringiro byanjye”

Yavuze ko “Imana yacu iriho, Imana ikunda u Rwanda, ya yindi bavuga ngo yirirwa ahandi igataha i Rwanda, nongere mbivuge ahubwo yirirwa i Rwanda ikanarara i Rwanda uretse ko Imana ibera hose icyarimwe.”

“Iyabanye n’abanyarwanda mu bihe bikomeye na twe twese kugeza uyu munsi ikaba itugejeje aho tugeze ahangaha, bantu b’Imana iracyariho. Iyabanye nawe muri bya bihe bikomeye, iracyariho.”

ArchBishop Dr Mbanda yasabye abanyarwanda kutiheba, kudakuka umutima, kutagira ubwoba kuko Imana iri kumwe nabo.

Ati "Kuko Uwiteka Imana iri kumwe nawe aho uzajya hose, iri kumwe n’u Rwanda, iri kumwe n’abanyarwanda izaturinda kandi yaraturinze kandi iracyaturinze.

Dr Mbanda yavuze ko kuba u Rwanda rugeze kure rwiyubaka nyuma y’amateka mabi rwanyuzemo yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga Miliyoni imwe mu minsi 100, byasabye ubutwari.

Yanavuze ko kwirinda icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi, nabyo bisaba ubutwari asaba abanyarwanda bose gukomeza intwari bagahashya iki cyorezo.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO