Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Itsinda rya Blessing Family rifatwa nk’umusamariya w’umunyembabazi ku batishoboye rigiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 4 rimaze

Ubwanditsi , 5 months ago

Blessing Family ihuriro ry’abantu baturuka mu matorero atandukanye yo mu Rwanda no hanze bahujwe no gusangira ijambo ry’Imana, bakungurana ibitekerezo bigamije kubaka umurimo w’Imana ndetse bakanahuzwa n’ibikorwa byo gufasha abatishoboye ,kuri ubu iri huriro ryateguye ibirori byo kwizihiza imyaka ine bamaze bakora iryo vugabutumwa.


Madame Uwera Marie Claire umuyobozi wa Blessing Family akaba ari nawe wayitangije

Blessing Family yatangijwe na Uwera Marie Claire tariki 5 Ugushyingo mu mwaka wa 2014. Itangira yari ifite intego yo gufashanya mu ijambo ry’Imana no gufashanya mu buzima busanzwe yaba mu byiza cyangwa mu bibi. Batangiriye ivugabutumwa kuri Facebook, aho whatsapp iziye, bakomereza iryo vugabutumwa kuri ‘group’ bise ‘Blessings Family’.

Ni muri urwo rwego haje gushyirwaho inzego zitandukanye harimo; Urwego rushinzwe amasengesho, urushinzwe kuramya no guhimbaza Imana, urushinzwe ikinyabupfura, urushinzwe nibature, ubwanditsi ndetse n’urw’imibereho myiza.

Madame Uwera Marie Claire umuyobozi wa Blessing Family aganira na Iyobokamana.com yavuzeko mbere ya byose ashima abanyamuryango bagize Blessings Family ahagarariye nk’umuyobozi.

Ati:" Mbashimiye ubwitange mudahwema kugaragaza, ntabwo byoroshye kuyobora abantu mutaziranye ndetse mutari mu gihugu kimwe ariko Blessings ntiyigeze ingora na rimwe niyo mpamvu ntabura kubashimira mu myaka ine tumaranye kandi nonjyeye gushimira itangazamakuru ridahwema ku dufasha kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo mu myaka ine tumaranye ntimwigeze muhwema kutuba hafi.



Bamwe mu banyamuryango ba Blessing Family

Uyu muyobozi mu kiganiro twagiranye yagaragaje cyane ko yuzuye amarangamutima yo gushima cyane ati :"Nongeye gushimira abayobozi, Abashumba, abavugabutumwa babanye natwe muri blessings Family, mu Myaka ine ishize, iyo bitaba imbaraga zanyu umurimo wari kudukomerera kandi ndashimira abaterankunga ba blessings family, ndetse n’inshuti zacu, tutibagiwe imiryango ndetse n’amatorero tubarizwa mo bose Imana ibahe umugisha kubwo kutuba hafi.

Blessing Family mu myaka 4 imaze yaigye ikora ibikorwa by’ivugabutumwa ritari no mu magambo gusa harimo nko gufasha abatishoboye babaha ibyo kurya nibyo kwambara ,gusura abarwayi mu bitaro bitandukanye babaha ibyo kurya no kuvuza ababuze ubwishu n’ibindi bikorwa byinshi by’ubugira neza byatumye iri tsinda rifatwa nk’umusamariya w’umunyembabazi nkuko umwe mubagezweho n’ineza ya Blessing Family yabibwiye IYOBOKAMANA.COM .


Umuhanzi Thimamu Jean Baptiste yemeje aya makuru ko azitabira ibi biroli yatumiwemo

Blessings Famliy iteguye ibi biroli bikomeye byo kwizihiza imyaka 4 bamaze batangiye uyu muryango ukora ibikorwa by’urukundo nkaho umwaka ushize wa 2017 iri tsinda ryishyuriye abarwayi bari babuze ubwishyu bwo kamuganga naho muri ibi biroli byo kwizihiza iyi sabukuru bakaba bazakoreramo igikorwa cy’urukundo cyo gufasha bamwe mu banyamuryango b’iri tsinda batishoboye.

Ibiroli byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 4 Blessing Family imaze ibonye izuba bizaba ku cyumweru cyo kuwa 02 Ukuboza 2018 bikazabera mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge muri Salle ya Matina Motel haruguru gato yahahoze hakorera umurenge wa Nyarugenge .

Ibi biroli byatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye barimo abaririmbyi nka Thimamu Jean Baptiste,Ndatimana Olvier (Ndoliva) hamwe na Past Dominic Rwakunda uzaba ari umubwiriza w’ijambo ry’Imana .


Menya byinshi kuri uyu munsi mukuru


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • obededomu , 24 November 2018 , saa 10:13'

    Icyo yanditse :

    turashimira byimazeyo uyu muyobozi,ndetse n’abandi bayobozi b’iri tsinda.

    nukuri ryatubereye umugisha muguhembura ubugingo bwacu.

    Imana ibahe umugisha

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO