Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Itorero Shiloh Prayers rigiye kwimika abapasiteri batanu barimo Alain Numa

Editorial , December 2019

Umuyobozi w’Itorero Shiloh Prayer Mountain Church mu Rwanda, Bishop Olive Esther Murekatete agiye kwimika abapasiteri batanu b’iri torero barimo Alain Numa umenyerewe muri MTN Rwanda.

Iri torero ryatangijwe na Bishop Olive wagize umuhamagaro wo guhaguruka agatangiza itorero akiri umukobwa ufite imyaka 25.

Kuva mu 2010, ryakoraga rifite Pasiteri umwe ariko kuri ubu rigiye kugira abandi batanu bazimikwa mu birori biteganyijwe ku wa Gatandatu 21 Ukuboza 2019, i saa munani z’igicamunsi ahari icyicaro cy’Itorero Shillo Prayers.

Ibirori byo kwimika aba bapasiteri byatumiwemo abakozi b’Imana baturutse mu matorero atandukanye barimo Apostle Mignonne , Bishop Masengo Fidele, Bishop Joseph n’abandi benshi.

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA , Bishop Murekatete yavuze ko afite umunezero ukomeye wo kuba agiye kwimika bamwe mubo yakuye mu businzi n’indi migenzereze mibi ariko kuri ubu bakaba barakijijwe ndetse bagiye no gukora umurimo w’Imana.

Yagize ati “Mfite amashimwe menshi!Ni umunezero ukomeye cyane, hari igihe umuntu aba atarabonye ibintu bikomeye muri uru rugendo ariko iyo ushoboye kugeza icyo Kristo yifuza ku bantu, niwo mugisha mfite uyu munsi.”

Itorero Shiloh Prayer Mountain rigira uruhare mu iterambere ry’igihugu ryigisha abakirisito kwitandukanya n’ingeso mbi zose bakubaha abayobozi b’igihugu.

Rinategura gahunda yo gusura abarwayi no kubaha ubufasha bw’ibanze, ndetse rikanafasha abatishoboye bo mu itorero n’abo hanze yaryo. Abakirisito bishoboye bahangira imirimo abakene muri bo ndetse buri mpera z’umwaka bagenerwa ibyo kurya n’imyambaro.

REBA IKIGANIRO Bishop Murekatete yagiranye na IYOBOKAMANA TV


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO