Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Itorero rya Caanan Revival Temple ryongeye gushyira igorora abakobwa by’umwihariko n’abakristo muri rusange.


Yanditswe na     Ubwanditsi
2 October 2018 saa 13:13'

Guhindurira ubuzima bwa benshi kuri Yesu Kristo ni nshingano y’itorero Canaan Revival Temple riherereye Kimironko ahazwi nko mu Bibare, rikaba ryarateguye igiterane cy’abakobwa cyatumiwemo abakozi b’Imana Apostle Jane Karamira, Bishop Margret Rwandamura ndetse n’umuvugabutumwa Sarah, ni ukuva tariki ya 01 kugeza kuya 07 Ukwakira 2018.

Itorero rya Canaan Revival Temple riyobowe na Pr. Agaba Fred ryateguye igiterane cy’abakobwa, aho muri iki cyumweru abakobwa bahabwa umwanya bakagaragaza impano zabo mu itorero mu mirimo irikorerwamo, bakanahabwa impanuro n’inyigisho zitandukanye zibafasha kuzavamo ababyeyi bashimwa n’itorero n’igihugu muri rusange, aho bazigishwa umuco, uburere n’indagaciro zikwiye kubaranga.


Pr. Agaba Fred umushumba w’itorero Canaan Revival Temple

Kuri iyi nshyuro, iki giterane kikaba cyaratumiwemo abakozi abakozi b’Imana barimo Apostle Jane Karamira, Bishop Margret Rwandamura ndetse n’umuvugabutumwa Sarah na Pr. Agaba Fred umushumba w’iri torero n’umufasha we.

umushumba w’itorero Canaan Revival Temple yatangaje ko bashima Imana cyane kuko ikomeje kwagura umurimo wayo muri iri torero aboneraho no guhamagarira ibyiciro byose muri iri torero kuza kwifatanya n’abakobwa babo muri uyu mwanya.

Mu magambo ye yagize ati,”uyu aba ari umwanya abakobwa bahabwa umwanya wo kugaragaza impano zabo mu itorero, bayobora bakanabwiriza n’ibindi ndetse bakanahabwa impuguro zibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi zaba izijyanye n’umuco ndetse n’ijambo ry’Imana muri rusange,”.

Iki giterane cy’abakobwa kiri kubera mu Bibare, Kimironko, akaba ari naho iri torero rya Canaan Revival Temple rikorera. Iki giterane kizajya gitangira ku isaha ya saa kumi kugera saa moya n’igice z’umugoroba (17h30-19h30) buri munsi kuva tariki ya 01 kugeza kuya 07 Ukwakira 2018.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.