Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Itorero ry’Intumwa n’abahanuzi ryateguye igiterane cy’ububyutse cyatumiwemo abavugabutumwa Mpuzamahanga

Ubwanditsi , 2 weeks ago

Itorero rya ‘Apostles and Prophets Church of Christ’ bisobanuye ‘Itorero ry’Intumwa n’Abahanuzi rya Kristo’ ryateguye igiterane gikomeye cy’ububyutse cyatumiwemo abavugabutumwa Mpuzamahanga. Ni igiterane giteganijwe kuba kuva ku cyumweru tariki 21 kugeza kuya 28 Nyakanga kugeza 2019.

Icyo giterane cy’ububyutse kandi kizaba kirimo abakozi b’Imana batandukanye barimo; Bishop Gakwaya Augustin uyoboye iri torero, Rev Dr Antonio uzaturuka muri Amerika, Pastor Rubambana Emmanuel wo muri, Rev Kachuba Guillaume n’abandi.

Mu baririmbyi n’abahanzi bazigisha ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo harimo itsinda rya Healing worship Team rimaze kwigarurira abatari bacye, Apostle church worship team, Living steams choir Anointed Band n’abandi.

Muri iyo minsi irindwi icyo giterane kizamara, abantu bazakitabira bazahembuka mu nyigisho z’ububyutse ndetse n’ibihe byiza mu bijyanye n’umwuka dore ko abakozi b’Imana bagitumiwemo bariho amavuta y’Imana .

Apostles and Prophets church of Christ ni itorero rifite amatorero 45 hirya no hino mu Rwanda, rikagira amatorero arenga 100 mu gihugu cya uganda. Ni itorero riyoborwa na Bishop Augustin Gakwaya.

Icyicaro cyaryo gikuru kiri Kimironko mu mujyi wa Kigali haruguru y’ishuri rya Kigali Parents ari naho iki giterane kizabera nkuko byatangajwe na Ruvugwaho John uri mu bashinzwe kugitegura.

Hateganijwe kandi n’amahugurwa y’abakozi b’Imana kuva kuwa gatatu 24 Nyakanga 2019 kugeza kuwa gatanu 26 Nyakanga 2019 guhera saa tatu za mugitondo ukagera saa cyenda za nimugoroba.

Ni igiterane cyatumiwemo abavugabutumwa bakomeye


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO