Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Itorero River of Joy and Hope Ministries ryasuye abana bo ku muhanda basangira umuganura

Vincent Nsengiyumva , 3 weeks ago

Abakristo bo mu itorero River of Joy and Hope Ministries [Zeal of the Gospel Church] rikorera i Nyamirambo, riyoborwa na Prophet Sultan Eric, basuye abana bo ku mihanda basangira nabo umuganura, barasabana, banabaha ubutumwa bw’inkomezi bubaremamo icyizere cy’ejo hazaza.

Iki gikorwa cyo gusura no gusangira umuganura n’abana bo ku mihanda ndetse n’abandi baturuka mu miryango itishoboye, cyabereye mu kigo cyo kwa Gisimba i Nyamirambo aho aba bana basanzwe bahurizwa mu rwego rwo kubafasha kuva mu mihanda, kuri uyu wa Gatanu taliki 2 Kanama 2019.

Umushumba w’itorero River of Joy and Hope, Prophet Sultan Eric yavuze ko nk’itorero bahisemo kwizihiza umunsi w’umuganura basangira n’abana bo mu mihanda ndetse n’abo mu miryango itishoboye mu rwego rwo kubereka ko nabo bafite agaciro.

Yagize ati “Nk’itorero River of Joy and Hope Ministries , twaje gufatanya n’abana bo mu mihanda cyangwa se baba mu miryango itishoboye gusangira nabo umuganura nk’uko mu Rwanda hose bawizihije. Twifije gusangira nabo kugira ngo tubereke urukundo tunabereke ko bafite agaciro kandi ko ari abana b’u Rwanda bafite ababyeyi benshi.”

Yakomeje avuga ko nk’uko Imana yifuza gusangiza abantu bayo ibyiza byose, ngo birakwiye ko n’abakristo bakwiye gusangiza ibyiza abatabifite.

Ati “Imana ikunda abantu bose ndetse yifuza kudusangizaubukiranutsi bwayo ku buntu, natweikidukwiriye ni uko twasangira n’abantu cyane cyane ko ubuitumwa dufite ari ubwo kwereka abantu urukundo cyane cyane babandi boroheje.”

Prophet Sultan Eric agaburira abana bo ku muhanda

Prophet Sultan yavuze ko mu itorero ryabo bafite umushinga mugari wo gukora ibikorwa bitandukanye by’ubufasha, birimo kwishyurira abatishoboye Mituweli ndetse n’ibindi bijyanye no kwishyurira abana amafaranga y’ishuri, aho ibikorwa byose bateguye bizatwara asaga Miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mushumba wamenyekanye mu nyigisho z’ubuhanuzi, yemeje ko itorero ayoboye rigiye kurihira abana 25 amashuri biyongera ku bandi 40 uyu mushumba yafashaga.

Uhagarariye porogarame ya Smile Sunday mu kigo cyo kwa Gisimba witwa Amani Rene Pacifique yashimye bikomeye igikorwa cy’abakristo b’ itorero River of Joy and Hope cyo kubasangiza umuganura, avuga ko byabakoze ku mutima.

Ati “Kuza gusurwa ku munsi w’umuganura, ni iggikorwa cyadukoze ku mutima cyane, cyatweretse y’uko twe twirirwana n’abana ko hari abandi bantu babatekereza, babifuriza kubabona bishimye. Kuba batekereje kuza gusangira n’aba bana hari ikintu bisobanura kinini cyane ku buryo n’abana batazakibafgirwa.”

Abana basuwe n’itorero River of Joy and Hope ni ababarizwa muri Porogaramu ya Smile Sunday, ikurikirana abana baba mu mihanda igamije kubasubiza mu miryango yabo.

Byari ibyishimo ku bana basangiye umuganura n’abakristo bo mu itorero River of Joy and Hope

Prophet Sultan yatangiye kwamamara mu iyobokamana ry’u Rwanda kuva mu Ugushyingo kwa 2016 ubwo yatangizaga igikorwa cyahawe inyito yo “kumenya icyo Imana ivuga ku buzima bwawe no gukira indwara” akishyuza ubuhanuzi.

Icyo gihe yatangaje ko abashyitsi bazajya batanga 20 000 Frw ngo abahanurire; abasangwa bashyirirwaho igiciro cya 10 000 Frw.

Mu ntangiriro za 2018, yahaye abakirisitu be ‘papier mouchoir’ zo kwifashisha mu gukemura ibibazo byabo n’inshuti.

Si ubuhanuzi gusa kuko n’inyigisho ze zagarutsweho cyane. Prophet Sultan yigisha abayoboke be ko Yesu yatanze imbabazi z’iteka ryose ku byaha bakoze, ibyo bakora ubu n’ibyo bazakora mu bihe bizaza.

Sultan uvuga ko Imana yamushyiriyeho guhanurira amahanga, bamwe mu bakirisitu yabatuyeho gukira indwara zirimo ibibyimba byo mu nda na kanseri ndetse hari n’abatanze ubuhamya ko bakize, banitwaza inyandiko zo kwa muganga zibishimangira.

Bamwe mu basengera muri River of Joy and Hope basangiye umuganura n’abana bo mu muhanda

Prophet Sultan Eric yavuzeko bahisemo gusangira n’abana batishoboye mu rwego rwo kubereka urukundo

Abana bishimiye gusangira umuganura n’umuhanuzi Sultan

Bamwe mu bari bahagarariye itsinda ryaturutse muri River of Joy and Hope Ministries

Akanyamuneza kari kose ku bana nyuma yo kurya umuganura

Amani Pacifique (ubanza ibumoso) Uhagarariye porogarame ya Smile Sunday mu kigo cyo kwa Gisimba


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO