Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Itorero Jesus Christ is our Hope ryatumiye abahanzi n’abavugabutumwa bakunzwe mu giterane cyo kubaka inkike zasenyutse


Yanditswe na     Ubwanditsi
6 November 2018 saa 08:58'

Itorero rya Jesus Christ our Hope Rwanda rikorera mu karere ka Rwamagana riteguye igiterane gikomeye bahaye intego yo gusana inkike zasenyutse ariyo mpampu muricyo batumiyemo abavugabutumwa bwiza bakunzwe hamwe n’abahanzi bafite indirimbo zuje ubutumwa buhembura cyane imitima y’abazumva.

Mu bakozi b’Imana batumiwe muri iki giterane barimo nka Ev.Niyongira Vincent ,Ev.Habimana Francois, Bishop Wallace Gitau Chri uzaturuka muri Kenya ,uyu akabaari nawe muyobozi mukuru( Representant Regal ) w’amatorero ya Jesus is our Hope ndetse hakazaba hari na Bishop Nehemiah Ruganza Sebagabo uyobora iri torero mu Rwanda hamwe na Bishop Sandrine Uwamwezi umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’iri torero mu Rwanda akaba ari nawe muhuzabikorwa w’iki giterane .


Umuhanzi Uzayisenga Isaie azasusurutsa abazitabira iki giterane

Iki giterane si abakozi b’Imana babwiriza ijambo ry’Imana bakoresheje Bibiliya gusa bazakibonekamo kuko cyizanasusurutswa n’abahanzi batandukanye barimo nka Uzayisenga Isaie uzwi ku ndirimbo amaraso ya Yesu,Ni Yesu ,Ijambo n’izindi nyinshi hamwe n’umuhanzi Emmanuel Nduwayezu w’i Rwamagana ,Worship Team yo mw’itorero rya CEPDM(Communaute des Eglises de Pentecote des Enfants de Dieu au Monde ) hamwe na korali Emmaus ikorera umurimo w’Imana muri Jesus is our Hope Rwanda n’abandi bakozi b’Imana batandukanye bazaba bari mw’itsinda rinini rizaturuka muri Kenya .

Bishop Uwamwezi Sandrine mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko bateguye iki giterane mu ntego yo kubaka Inkike zasenyutse bagendeye kw’ijambo ry’Imana ryanditse mu gitabo cya Nehemiya 2:17-18(Mperako ndababwira nti “Ntimureba ko tumeze nabi, ko i Yerusalemu habaye amatongo n’amarembo yaho akaba…Ni muze twubake...............).


Bishop Sandrine Uwamwezi umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’iri torero mu Rwanda akaba ari nawe muhuzabikorwa w’iki giterane

Bishop Uwamwezi Sandrine yagize ati:"Iyo umuntu avuze kubaka abantu bahita bumva inyubako z’imicanga n’amatafari ariko burya kubaka kwiza n’ukubaka ubwami bw’Imana mu bantu abatarakizwa bakakira agakiza ,abaguye bakongera bakabyuka ,imitima itentebutse igakomezwa n’ijambo ry’Imana igasanwa ,muri rusange iyi niyo ntego nyamukuru yo gutegurwa kw’iki giterane.

Uyu mukozi w’Imana yakomeje avugako muri iyi minsi arimo kunyurwa kandi agaterwa ishema n’uburyo insengero zimeze ati:"Burya inzira z’Imana ni nyinshi kuko yanyuriye muri Leta y’u Rwanda ikora umukwabo mu nsengero zitari zujuje ibisabwa rwose n’igikorwa kiza kuko byatumye ahantu henshi mu hasengerwa iki gihe ubu hari isuku nawe se mbere wajyaga kubona umuntu akaba ataha muri Etage ariko aho asengera hakaba nta n’ubwiherero buhari ,byari biteye isoni pee ariko ubu biri kujya muburyo mbese itorero ryarubakitse riranasanwa bihereye ku kuba Leta yarabihamagariye abayobozi b’amadini mbese Leta y’u Rwanda yabaye nka Nehemiya .


Iki giterane cyatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye

Iki giterane kizaba ku cyumweru cyo kuwa 11 Ugushyingo 2018 kikazabera mu karere ka Rwamagana aho iri torero rya Jesus Christ our Hope Rwanda munsi y’umurenge wa Kigabiro .


Bishop Wallace Gitau Chri uzaturuka muri Kenya hamwe n’umufasha we

Ev.Niyongira Vincent uzabwiriza ubutumwa muri iki giterane

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.