Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Itorero Bethesda ryinjiye mu bukangurambaga bwa ConnectRwanda risaba Musenyeri Dr Mbanda n’amatorero kubwinjiramo

Editorial , December 2019

Itorero Bethesda Holy Church ryinjiye mu bukangurambaga bwa Connect Rwanda Challenge rishishikariza abarimo Umushumba w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Dr Laurent Mbanda n’andi matorero kubwitabira.

Hashize iminsi mike hatangijwe ubukangurambaga bwiswe Connect Rwanda Challenge, aho ibigo, abantu ku giti cyabo bakomeje kwiyemeza umubare runaka wa telefoni zigezweho bazatanga zigahabwa abadafite ubushobozi bwo kuzigurira.

Minisiteri y’ikoranabuhanga no guhanga udushya, yatangaje ku wa 24 Ukuboza 2019, ko binyuze muri ubu bukangurambaga umubare wa telephone zimaze kuboneka urenga ibihumbi 24.

Itorero Bethesda Holy Church ryabanjirije andi matorero yo mu Rwanda kwinjira muri ubu bukangurambaga aho kuri uyu wa 25 Ukuboza ryatangaje ko ritanze telephone 10.

Binyuze ku rukuta rwa Twitter, iri torero ryavuze ko “Twe , Bethesda twishimiye kwinjira muri Connect Rwanda Challenge twemera gutanga telephone 10 za Maraphones.”

Rikomeza rivuga ko rishishikariza abarimo Musenyeri Dr Mbanda, Itorero rya Zion Temple ndetse na Restoration Church.

Ubuyobozi bw’iri torero kandi bwashimiye Perezida Kagame washyigikiye iki gitekerezo ku ikubitiro cyo kugeza Smartphones ku banyarwanda.

Connect Rwanda Challenge, ni ubukangurambaga aho umuntu cyangwa ikigo bishyiriraho intego ku bushake yo guha telefoni zigezweho (Smartphones) abatazifite mu Rwanda. Iki ni igikorwa ahanini gikorerwa kuri internet aho abantu batandukanye bashyiraho intego y’izo bazatanga bagasaba n’abandi kubigenza gutyo.

MTN Rwanda, yatangiye iyi gahunda nk’uburyo bw’ubukangurambaga bugamije kuzamura no kwihutisha gahunda y’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu Rwanda. Igice cya mbere cy’ubu bukangurambaga ni ukwiyemeza gutanga smartphones, aho intego yacyo ari ukugira ngo uruhare rwa buri muntu rugaragare mu kugeza ikoranabuhanga ku batarifite hatangwa smartphones.

Iyi gahunda ya Rwanda Connect challenge, yitezweho kuziba icyuho cyari kiri mu mubare w’abantu bakoresha telefone zigezweho mu Rwanda, kuko bangana na miliyoni 1.7 ibintu byatumaga abasigaye bose bagorwa no kubona serivisi z’ikoranabuhanga.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO