Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Itorero Angilikani mu Rwanda ryungutse Diyosezi nshya, Rev. Methode agirwa umuyobozi wayo

Editorial , 15 February

Inama y’Abepisikopi b’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda yemeje ishyirwaho rya Diyosezi nshya ya Karongi izahuriza hamwe iyahoze ari perefegitura ya Kubuye yose.

Ni umwe mu myanzuro wafatiwe mu mwiherero w’abagize Inama y’Abepisikopi (House of Bishops ) uri kubera mu Karere ka Musanze muri Diyoseze ya Shyira kuva ku wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2020.

Itorero rya Angilikani rifite abayoboke barenga miliyoni imwe kuva ritangiye mu Rwanda mu 1992 ryari rigizwe na Diyosezi 11, ubu zikaba zibaye 12.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umwepisikopi Mukuru w’Itorero Angilikani mu Rwanda, Dr.Laurent Mbanda ryerekana ko byo iyo nama yemeje harimo gushyiraho Diyoseze ya Karongi izaba igizwe n’iyahoze ari Intara ya Kibuye.

Rikomeza rivuga ko “Iyo nama yanatoye uzaba Umwepisikopi wa mbere w’iyo Diyoseze nshya Rev. Jean Pierre Methode Rukundo uzimikwa ubwo izaba itahwa ku mugaragaro ku itariki ya 31 Gicurasi 2020.” Itangazo ryashyizweho umukono na Dr Laurent Mbanda uyobora Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda

Rev.Methode Rukundo ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana 5, abakobwa 3 n’abahungu 2 .

Yavutse tariki ya 07 Ukuboza 1971 avukira mu Karere ka Ruhango.
Yize amashuri abanza ku kigo cya EAR Nyamagana ari naho yabatirijwe mu mwaka 1982 anakomezwa muri uwo mwaka nyuma yo gutozwa inzira y’Imana na Nyirakuru wamureraga.

Rev. Methode yize amashuri yisumbuye mu Ishuri ry’ubuhinzi n’ubuvuzi bw’amatungo ryahoze i Nyagatare ,akomereza muri GS.APES i Nyabikenke , arangiriza muri EAV Rushashi mu 1995 aho yakuye impamyabumenyi mu by’ubuhinzi.

Yakomeje amashuri ye mu ishuri rya Tewolojiya i Butare muri FTPB ubu ryabaye PIASS i Huye , aza gukomeza icyiciro cya kabiri cya Tewolojiya muri Uganda Christian University ishami rya Kabale.

Nyuma yaje gukomeza amasomo ye y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza ( Masters ) muri Tyndale Theological Seminary mu Buholandi , akomeza gukorera impamyabushobozi y’ikirenga (Ph.D) muri Theology and Development muri NEDST i Nairobi muri Kenya.

Yakoze imirimo itandukanye harimo kuba Pasitoro muri za Paruwasi ,kuyobora ishami ry’iterambere muri Diyoseze ya Shyogwe ndetse no kuyobora ubucidikoni bwa Shyogwe ari nayo mirimo yakoraga mbere yo kugirwa umunyamabanga mukuru w’iri torero.
Diyosezi zari zisanzwe mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO