Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Israël Mbonyi yatunguye umukecuru w’imyaka 70 ukunda indirimbo ze- Video

Akayezu Jean de Dieu , 1 month ago

Umuhanzi Israël Mbonyi umaze gukora ku mitima ya benshi binyuze mu bihangano bye byo kuramya no guhimbaza Imana yatunguye umucekuru uri mu kigero cy’imyaka 70 wari wifuje kuzabona uyu muhanzi amaso ku maso nyuma yo kugaragaza ko akunda ibihangano bye.

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 16 Mutarama 2020, nibwo Mbonyi yasuye mu rugo uyu mukecuru witwa Maman Innocent utuye mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.

Ku wa 1 Ugushyingo 2019, nibwo IYOBOKAMANA TV yashyize kuri YouTube ikiganiro cy’umukecuru Nyiragwiza Hilarie uririmba muroi Korali Goshen yo mu Itorero rya Bethel wavugaga ko akunda cyane umuhanzi Israël Mbonyi.

Kanda hano urebe icyo kiganiro

Mbonyi ko akimara kubona video y’uyu mukecuru yumvise akozwe ku mutima n’uko akunda indirimbo ze kandi yifuza ku mubona ahita afata icyemezo cyo kuzajya ku musura.

Nk’umuhanzi ugira gahunda nyinshi ndetse uri mu myiteguro y’igitaramo azakorera mu Karere ka Huye mu Ntangiro za Gashyantare, yafashe umwanya we mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ajya kureba uyu mukecuru.

Uyu mukecuru wahamije ko nk’uko indirimbo y’uyu muhanzi ibivuga ko atazibagirwa ibyo akorewe na Mbonyi wemeye gufata umwanya we akamusura nyuma y’aho yari yaragaragaje ko akunda ibihangano bye ndetse yifuza guhura nawe akamubwira akari ku mutima.

Bahise bakora Korali

Uyu muhanzi yari aherekejwe n’abarimo Pasiteri Theogene, umuhanzi Bickem ndetse na Adeline Mahirwe uririmba muri Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge.

Ubwo bageraga mu rugo rw’uyu mukecuru yabahaye ikaze mu rugo rwe maze arabaririmbira gusa kwihangana biranga agera n’ubwo abura icyo avuga.

Yanyuzagamo akavuga ati “Yesu abahe umugisha, Isiraheli [Israël] ndamubonye. Nigeze kuba ndi kumwe n’umugabo mu modoka ashyiramo indirimbo ye, ni uko ndamubaza nti ese ni umuntu ukuze?”

Uyu mukecuru ugaragara nk’ukuze ariko ugifite akabaraga yageze aho aririmba indirimbo zitandukanye za Israël Mbonyi bigera ubwo uyu muhanzi afatwa n’amarangamutima, amusaba kumuririmbira indirimbo yitwa ‘Sinzibagirwa’.

Ubwo yari amaze kuyiririmba yakurukijeho n’izindi ndirimbo ze zitandukanye nyuma bitewe n’uburyo uyu mukecuru yamufashaga kuziririmba ahita avuga ko bakoranye Korali.

Yamutumiye mu gitaramo

Israël Mbonyi wahishuye ko afite igitaramo mu mpeshyi giteganyijwe kubera mu Mujyi wa Kigali yavuze ko uyu mukecuru ahawe ikaze ndetse azamugendera ubutumire akazamwicaza mu mwanya w’icyubahiro.

Israël Mbonyi ari gutegura igitaramo gikomeye azakorera muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, ku wa 2 Gashyantare 2020, kuva i saa munani z’amanywa.

Ni igitaramo azafatanyamo n’abahanzi bakomeye kandi bakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aribo Prosper Nkomezi na Serge Iyamuremye.

Reba video y’uko byari bimeze ubwo Mbonyi yatunguraga uyu mukecuru


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO