Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Israel Mbonyi yatangaje abahanzi bazamufasha mu gitaramo cy’amateka azakorera i Huye

Editorial , 15 January

Umuhanzi Israel Mbonyi uri kwitegura igitaramo cy’amateka mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda riri I Huye mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko azafatanyamo n’abahanzi Prosper Nkomezi ndetse na Serge Iyamuremye.

Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa 2 Gashyantare 2020, cyahawe izina rya ‘Israel Mbonyi live in concert Huye’ kizabera mu nzu mberabyombi ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (Huye UR-Campus Auditorium) kuva saa cyenda z’amanywa kugeza saa mbiri z’ijoro.

Israel Mbonyi ukunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana agiye gukorera igitaramo cye cya mbere hanze y’Umujyi wa Kigali, ibintu avuga ko nyuma y’iki kizabera I Huye mu ntangiro za Gashyantare ateganya no gukora ibindi hirya no hino.

Uyu muhanzi yabwiye IYOBOKAMANA ko ageze kure yitegura iki gitaramo kandi yamaze kuvugana n’abahanzi bazamufasha aribo Prosper Nkomezi na Serge Iyamuremye nabo bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Yakomeje agira ati “Ni ubusabe bw’abantu bacu baba mu Ntara, ubu tuzatangirira i Huye niho tugiye gukorera muri Kaminuza y’u Rwanda ariko n’abandi bose baratumiwe ntabwo ari abanyeshuri gusa.”

“Uko Imana izagenda idushoboza hamwe n’abazadushyigikira tuzagenda dukora ibitaramo n’ahandi za Rubavu, Musanze n’ahandi henshi turimo turabitekereza hamwe n’ubushobozi uko Imana izagenda idushoboza tuzabikora.”

Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura. Abanyeshuri bagura amatike mbere y’uko igitaramo kiba, barayahabwa ku mafaranga ibihumbi bibiri y’amanyarwanda (2000Frw) naho abazayagurira ku muryango wa Auditorium ku munsi w’igitaramo, itike imwe izaba igura 3,000 Frw.

Abandi batari abanyeshuri, yaba mbere y’igitaramo no ku munsi nyirizina w’iki gitaramo, itike bazayigura amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Frw).


Reba indirimbo nshya ya Israel Mbonyi


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO