Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Israel Mbonyi yashyize hanze indirimbo nshya yise ngo "Nkwiriye kurara iwawe"-Audio n’amagambo ayigize


Yanditswe na     Ubwanditsi
29 January 2019 saa 03:43'

Israel Mbonyi umaze kwigarurira imitima y’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kubera gukundwa kw’indirimbo ze nka Yankuyeho urubanza, Nzi ibyo nibwira, Ku migezi, Yesu number one, Ibihe, Hari ubuzima, Indahiro Ft Aime Uwimana ,Sinzibagirwa n’izindi nyinshi , kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ’Nkwiye kurara iwawe’ izaba iri kuri Album ye ya gatatu .

Ni indirimbo yanditse agendeye ku cyanditswe kiri muri Bibiliya muri Luka 19:5 havuga ngo "Yesu ahageze arararama aramubwira ati “Zakayo, ururuka vuba kuko uyu munsi nkwiriye kurara iwawe.”" Nyuma y’iminsi amaze ateguza abakunzi b’indirimbo ze ko abafitiye agaseke gapfundikiye, kuri ubu Israel Mbonyi yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ’Nkwiye kurara iwawe’. Yatangarije IYOBOKAMANA.COM ko iyi ndirimbo ye nshya iri kuri album ye nshya ya gatatu amaze igihe ahugiyeho.


Umuramyi Israel Mbonyi yashyize hanze indirimbo yise ngo "Nkwiriye kurara iwawe"

Iyi ndirimbo igizwe n’aya magambo agira ati :"Haguruka Maze nkwambike,Umwambaro wurugamba Ngushyireho ikimenyetso cyo kunesha
Nsezeranye ko nzitamurura urusaku Rushize ,Ngahagurutswa nijambo nakubwiiyee, Ngahuruza amahanga, amoko nimiryango, Bakamenya ko uri uwanjye nanjye ndi uwawe .

Cyakora nibumva izo nkuru, ko naciye ingando iwawe, Bazavuga ko uru mwana wahiriwe,Kuko ngukomereje amaboko kugeza kundunduroo ,Ngukenyeje umurava nkuzuze imbaraga,Bazahinda umushyitsi bamenye ko nagukunze,Bazamenya ko uri uwanjye nanjye ndi uwawe.

Dore agakiza katashye mubikari by’inzu yawe ,Manuka uze aho ndi we mutima umenetse ,Nkwiye kurara iwawe .Ko wateye umugongo ikiibi, ugahindukirira ukuri
Ukagwiza urukundo we mutima umenetse,Nkwiye kurara iwawe .

Nakubonanye inyota yo kundeba mumasoo ,Numva umutima wanje uragukuunze . Uhore ayo marira ,Utuze umutima kuko uyu munsi ndarara iwawe ,Ubumbure akanwaa ,Umbwire byoose ,uyu munsi ndarara iwawe .

UMVA IYI NDIRIMBO HANO :

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.