Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Israël Mbonyi yakoze igitaramo cy’amateka muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye

Akayezu Jean de Dieu , 2 weeks ago

Umuhanzi umaze guhamya ubudahangagwa mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Monyicyambu Israël [ Israël Mbonyi] yakoze igitaramo cy’amateka mu Mujyi wa Huye kitabirwa n’imbaga y’abantu bishimangira igikundiro afite mu Rwagasabo.

Iki gitaramo cyabaye ku Cyumweru tariki 2 Gashyantare 2020 muri Auditorium ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, Mbonyi yafatanyije n’abahanzi bakomeye kandi bakunzwe muri iyi minsi nka Prosper Nkomezi na Serge Iyamuremye.

Iki gitaramo cyatangiye ahagana saa Cyenda z’amanywa, aho Pasiteri Mutagoma Gaudin yatangiye aha ikaze abakitabiriye anabinjiza mu mwuka wo kuramya yifashishije indirimbo zo mu gitabo zirimo "Yanyishyuriye".

Bitandukanye n’ibindi bitaramo, Umuhanzi mukuru Israel Mbonyi ni we wabanje ku rubyiniro. Umurishyo umuha ikaze wakomwe saa kumi n’iminota icyenda.

Uyu muhanzi yinjiriye mu ndirimbo ’Nzi ibyo nibwira’ yahise yakirwa neza n’abakunzi b’izihimbaza Imana bari buzuye muri auditorium ya Kaminuza y’u Rwanda i Butare.

Israël Mbonyi yanyuzagamo akaganira n’abakunzi be, akibakubita amaso yagize ati "Mbega byiza!" yaririmbye indirimbo ze zirimo "Ku migezi", "Uri Number One", "Ndanyuzwe", "Ku musaraba", "Mfite impamvu" n’izindi.

Abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana babigaragazaga bavuza akaruru k’ibyishimo. Yasoje indirimbo ye yitwa "Yankuyeho urubanza" ahita ahamagara Prosper Nkomezi
Nkomezi wishimiwe ku rwego rwo hejuru yaririmbye indirimbo zirimo "Ibasha gukora", "Urarinzwe” zahembuye imitima ya benshi ndetse bamufasha kurizirimba.

Mu bandi bahanzi baririmbye muri iki gitaramo harimo Serge Iyamuremye ndetse n’abandi bo muri uyu Mujyi wa Huye nka Dan Mugabo Gakwaya.

Israël Mbonyi nk’umuhanzi wateguye igitaramo niwe wagisoje mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo Hari ubuzima, Ku marembo y’ijuru, Karame, Mbwira, Ibihe n’izindi.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO