Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Israel Mbonyi ukomeje guhaza ibyifuzo by’abakunzi be yongeye gushyira hanze amashusho y’indirimbo

Editorial , December 2019

Umuhanzi Israel Mbonyi wabaye muri muzika igihe kirekire adakora amashusho y’indirimbo ze kuri ubu akomeje gushyira mu bikorwa ibyifuzo by’abakunze be bakomeje kumusaba kubaha amashusho yazo.

Kuri ubu Israel Mbonyi yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Yankuyeho Urubanza’ iri mu zakunzwe cyane ndetse zazamuye izina rye mu ruhando rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Amashusho y’iyi ndirimbo ’Yankuyeho urubanza’ yafashwe mu buryo bwa ’Live’. Ni imwe mu ndirimbo zigize album ya mbere yitwa ’Uri number one’ uyu muhanzi yamuritse mu mwaka wa 2015 mu gitaramo gikomeye yakoreye muri Kigali Serena Hotel.

Iyi ndirimbo ayikoreye amashusho nyuma y’imyaka 5 imaze iri hanze dore ko yayishyize kuri Youtube muri Werurwe mu 2014, ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 1.6

Israel Mbonyi aherutse gutangaza ko kuri ubu ari gukora ’LIVE DVD’ ye ya mbere izaba iriho indirimbo nshya ndetse n’izo yakoze mu bihe byashize.

Reba hano amashusho y’indirimbo ’Yankuyeho urubanza’


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO