Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Israël: Apôtre Dr. Gitwaza yimitse umucuruzi Byiringiro Regis nk’umuvugabutumwa (Amafoto)

Akayezu Jean de Dieu , 1 month ago

Umushumba w’Itorero Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr. Paul Gitwaza, yimitse umucuruzi Byiringiro Francois Regis nk’umuvugabutumwa mu rugendo barimo rwo gusura igihugu cya Israël.

Ev Byiringiro Francois Regis yimitswe ku wa Kane tariki ya 19 Ukuboza 2019,i Yerusalemu mu gihugu cya Israël , asukwaho amavuta n’Intumwa y’Imana Apôtre Dr. Gitwaza.

Yasigiwe amavuta yo kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami bw’Imana bimutunguye, gusa yatangaje ko byamukoze ku mutima kuko agiye kurushaho gukorera Imana ndetse n’igihugu.

Evangelist Francois Regis Byiringiro yimitswe avuye mu cyumba cyo hejuru aho intumwa zuzuriye Umwuka Wera ibintu kuri we afata nk’ikimenyetso cyo gushira amanga mu rugendo atangiye rw’ivugabutumwa byongeyeho kwimikirwa ku butaka Yesu yabwiririjeho akakoreraho ibitangaza byinshi.

Yabwiye INYARWANDA dukesha iyi nkuru ko nyuma yo kwimikwa, agiye gutanga umusanzu we mu guteza imbere igihugu n’abanyarwanda binyuze mu ivugabutumwa.

Ati "Banyitegure nk’umuntu ugiye gutanga umusanzu wanjye ariko noneho binyuze mu kuvuga ubutumwa bwiza. Nari nsanzwe ntanga contribution yanjye ku gihugu binyuze mu bucuruzi nkora, ariko nifuje no kongeraho ivugabutumwa."

Bimwe mu bice bitandukanye Apotre Gitwaza Paul arimo aratambagizamo abo bari kumwe ni ahitwa Tabora, Shilo, Urukuta rw’inzu ya Salomo yubakiye Imana, Umusozi wa Kalumeri, Inyanja itukura ndetse n’ahandi.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO