Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Islam: Perezida Kagame arashimirwa bikomeye cyane


Yanditswe na     Ubwanditsi
12 September 2018 saa 03:16'

Abayisilamu bo mu Rwanda bavuga ko mbere ye Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, ntaho bari batandukaniye n’abasigajwe inyuma n’amateka, ngo kuko nta jambo bagiraga mu gihugu cyabo.

JPEG - 34.2 kb
Perezida Kagame arashimirwa kuba yarahaye ijambo abayisilamu

Ibi ni bimwe mu byo abayisilamu bagaragarije Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bamushimira uburyo yateje imbere igihugu, atarobanuye amadini.

Sheikh Abdul Karim Hererimana, umuyisilamu wigeze kuba Minisitiri w’Umutekano mu gihugu ndetse mu myaka yashize akaba yari mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EALA) ahagarariye u Rwanda, avuga ko ubuyobozi bwa kera bwirengagizaga abayisilamu.

Sheikh Hareriamana avuga ko guhezwa kwa mbere kwagaragariraga mu burezi, aho yemeza ko nibura kugeza muri 1994, abayisilamu batanu (5) aribo bari bararangije Kaminuza za Leta.

Yagize ati: :”Abayisilamu nta na rimwe bigeze bagira umwanya nk’uyu mu mateka y’u Rwanda.Ushatse wababara mu bari barasigajwe inyuma n’amateka.

Nta mashuri , mu bukungu, nta myanya muri Politiki, nta mutekano, ….urebye kuva Independence yaboneka kugeza ejobundi muri 1994, hari harabonetse abantu bagize Licence batarengeje batanu mu mashuri ya Leta, keretse uwagendaga ku yandi mayeri hanze.”

Akomeza avuga ko uwashakaga kwiga icyo gihe ari umuyisilamu, yajyaga kwiyishyurira Kaminuza kandi nabwo hanze y’u Rwanda.

Kugeza ubu Isilamu ifite abantu barangije Kaminuza barenga ibihumbi bitanu, ndetse utibagiwe n’imyanya itandukanye mu buyobozi.

Sheikh Uwamungu Idrissa, inararibonye mu mateka y’u Rwanda by’umwihariko aya Islam, na we avuga ko nta jambo Islam yagiraga mu myaka ya kera.

Agira ati: “Mbere ya 1994 muri za 80 na za 70, nko kwiga byari bigoye kuko hari abo byasabaga kubanza guhindura amazina.Bakareka kwitwa ayo bitwa y’abayisilamu bakitwa andi kugira ngo bashobore gukomeza.”

“Ababaga ari abayisilamu byabaga bigoye ko bo bakomeza, bikaba ngombwa ko bahindura amazina. Ninaho haturutse ba Omar Adrien, bariya ba Bumaya Andre. Bumaya buriya se na sekuru bose bari abayisilamu, ariko urumva kugira ngo ajye kwitwa Andre yagira ngo abone ko yakomeza.”

Abayisilamu bavuga ko nta wababuzaga gusenga, icyakora ngo nta handi bashoboraga guhabwa umwanya haba mu buyobozi ndetse no mu mashuri.Bavuga ko n’imirimo yari itunze benshi ari iyo bihangiraga, kuko iya Leta kuyijyamo wabaga warize, kandi abize muri bo ari bake.

Abayisilamu bavuga ko bimwe mu byo bashimira Leta iriho harimo kuba batakitwa abaswayire (abatekamutwe), kuba iminsi mikuru bagira mu mwaka hatangwa ikiruhuko ku rwego rw’igihugu, kuba bahabwa imyanya mu buyobozi, mu burezi , mu bukungu n’ibindi.

JPEG - 58.1 kb
Abayisilamu bari bameze nk’abasigajwe inyuma n’amateka

Abayisilamu ubwo baganiraga na Perezida Kagame mu minsi ishize , bamwijeje ko bimwe mu bibazo byagiye bigaragara muri iryo dini bigiye gukemurwa ndetse na we abemerera ubufasha.

Islam ni idini ryakunze kumvikanamo amakimbirane ahanini ashingiye ku buyobozi, igice kimwe kigashinjwa gutonesha bamwe muri cyo, kikibagirwa abandi , gupfa imitungo n’ibindi.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.