Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Isaac Kayisire intore nshya muri Muzika ya Gospel yisunze umuhanzi Dany Mutabazi bavuga urukundo rw’Imana-Yumve


Yanditswe na     Ubwanditsi
31 July 2018 saa 07:31'

Umuhanzi Isaaac Kayisire yashyize hanze Indirimbo yise ngo "Wambohoje Urukundo" yakoranye n’umuhanzi Dany Mutabazi ,iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo yerekena uburyo urukundo Imana ikunda umuntu rutandukanye n’urwabantu basanzwe bagukunda ndetse ikaba yujemo amagambo yo guhumuriza ababaye.


Umuhanzi Isaac Kayisire intore nshya muri muzika ihimbaza Imana

Isaac Kayisire ni umuririmbyi mushya w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana,uyu akaba ari umukristo wo mw’itorero rya ADEPR mu Nyakabanda watangiye kuririmba akiri umwana muto w’ishuri ryo ku cyumweru uko yakuraga niko impano yo guhimba indirimbo n’ibindi yagiye ikura ,ibi byose byiyongera ageze muri Seocndaire aho yagiye ahuimba indirimbo zitandukanye zigakundwa kandi zikanahabwa ibihembo.

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Isaac Kayisire ubwo yadushyikirizaga iyi ndirimbo yavuzeko yuzuye ishimwe ku Mana kuko ijya igenda imwiyereka mu murimo wayo kandi uko iminsi ishira akiba igenda imuteza intambwe:"Ati narangije kwiga umwaka ushize wa 2017 mpita nkora indirimbo nise ngo Yesu n’umugabo none ubu nasizer hanze indi yitwa "Wambohoje Urukundo " nakoranye na Dany Mutabazi nawe ndamushimira ko yemeye kunshyigikira.



Isaac Kayisire yisunze Dany Mutabazi bashyira hanze indirimbo "Wambohoje urukundo"

UMVA KANDI UFASHWE N’IYI NDIRIMBO WAMBOHOJE URUKUNDO:

Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi yise ngo Wambohoje urukundo atangira airirimba agira ati :"Amahoro wampaye ni nk’amazi amara inyotas wamusamariyakazi yanyweyeho agashira inyota ,uri ubuhungiro bwanjye Yesu nzakwiringira iteka .Wambohoje urukundo rwawe mwami ,igorogota k’umusaraba kandi n’iminyururu yarimboshye yose wayinkuyeho ndabohoka .

Iyo wumvishe indirimbo z’itangira ry’uyu muhanzi uhita umwumvamo impano idasanzwe yaba mw’ijwi ryiza ndetse no mu kwandika kandi nawe ahamya ko aje kuririmbira Imana adasubira inyuma dore ko afite n’izindi ndirimbo nyinshi agiye gushyira hanze yaba iziri gutunganywa muri Studio ndetse n’izindi zanditse mu gitabo ahimbiramo.

UMVA N’INDI NDIRIMBO Y’UYU MUHANZI YITWA "YESU N’UMUGABO":

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.