Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Irakiza Grace wo muri Choeur International yaririmbye ‘Laudate Dominum’ mu Kinyarwanda

Ubwanditsi , 2 weeks ago

Umuhanzikazi Irakiza Grace usanzwe umenyerewe muri Korali Choeur International yasubiyemo mu Kinyarwanda indirimbo ‘Laudate Dominum’ ya Wolfgang Amadeus Mozart yari isanzwe imenyerewe kwifashishwa mu Kiliziya.

Iyi ndirimbo isanzwe iri mu rurimi rw’Ikiratini [Latin] rukomoka mu Butaliyani rukaba rukoreshwa hirya no hino ku Isi ariko by’umwihariko mu mihango ya Kiliziya no gutura igitambo cy’Ukarisitiya.

Irakiza yayishyize mu Kinyarwanda yifashishije umuhanzi Ngoboka Cyriaque nawe basanzwe baririmbana muri Choeur International.

Ubusanzwe indirimbo Laudate Dominum yanditswe mu 1780 na Wolfgang Amadeus Mozart , ikubiyemo ubutumwa bwo gushishikariza abakristu gushima Imana.

Irakiza yavuze kandi ko asubiramo iyi ndirimbo “Ubutumwa nashakaga ni ugutambutsa ijambo ry’ Imana binyuze mu ndirimbo. “

Irakiza kandi yanashyize hanze indirimbo isubiwemo ya ‘Ave Maria’, isengesho rya Ndakuramutsa Mariya rifasha by’umwihariko Abakristo Gatolika kwegera umubyeyi Bikira Mariya.”

Uyu muhanzikazi usanzwa afatanya kuririmba muri Choeur International na Ensemble Instrumental de Kigali kuva 2012, azobereye cyane mu kuririmba indirimbo zo mubwoko bwa Opera.

Umuziki wa ‘Opera’ wamamaye cyane mu bihugu by’I Burayi ndetse n’ibindi byateye imbere muri muzika yanditse, ukunze gukorwa mu buryo bukinnye nk’ikinamico.

Irakiza kandi yasubiyemo izindi ndirimbo za Wolfgang Amadeus Mozar, zarimo Alleluia de Mozart, les oiseaux dans la charmille, Papagena-papageno, Phantom of Opera, But who may abide the day of his coming, Laudate Dominum n’ izindi.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO