Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Inyandiko nshya zagaragaje uburyo Papa Pio XII yamenye iyicwa ry’Abayahudi muri jenoside akaryumaho

Editorial , 3 weeks ago

Abahanga b’Abadage barimo gusesengura inyandiko ziheruka gushyirwa ahabona na Vatican, babonye ibaruwa igaragaza uburyo Papa Pio XII yamenye amakuru y’iyicwa ry’Abayahudi muri Warsaw na Lviv abibwiwe n’abantu be ba hafi, ariko ntiyabihishurira Abanyamerika.

Ni inyandiko zagiye ahabona kuwa 2 Werurwe, ariko kuzisura biza gufungwa nyuma y’igihe gito kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ikinyamakuru The Washington Post cyatangaje ko Papa Pio XII wayoboraga Kiliziya Gatolika mu gihe cy’Intarambara ya kabiri y’Isi, yamenye amakuru ku iyicwa ry’Abayahudi ariko ntabihishurire Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko byatangajwe n’abahanga babiri b’Abadage baganiriye.

Mu bantu basaga 200 bari basabye kwinjira muri izo nyandiko, itsinda riyobowe n’umudage Hubert Wolf ryo muri Kaminuza ya Münster niryo ryabanje ndetse riza kubonamo amakuru ababaje.

Amwe mu matsinda y’Abayahudi n’abanyamateka bari baravuze ko Papa Pio wayoboye kuva mu 1939-1958, yaryumyeho kuri Jenoside yakorewe Abayahudi, ndetse ko atakoze ibyashobokaga byose ngo arengere ubuzima bw’inzirakarengane.

Abamuvuganira i Vatican bitwaje ko yari umuntu udakunda kuvuga byinshi, ahubwo agashishikariza abakiririsitu n’andi madini guhisha Abayahudi.

Wolf mu cyumweru gishize yabwiye ikinyamakuru Kirche + Leben cya Kiliziya Gatolika ko itsinda rye ryabonye inyandiko zari zarakuwe mu rwunge rw’izashyizwe hamwe n’Abayezuwiti kuri Jenoside yakorewe Abayahudi mu myaka mirongo ine ishize, bishoboka ko byari bigamije kurengera isura ya Papa Pio.

Muri Nzeri 1942, umudipolomate wa Amerika yashyikirije Vatican raporo y’ibanga yakozwe n’Ikigo cy’Abayahudi cyakoze ku bayahudi bagera mu 100 000 biciwe muri Warsaw Ghetto. Yanavugaga ko hari abandi bayahudi 50,000 biciwe muri Lviv, agace ka Ukraine kategekwaga n’u Budage.

Leta zunze ubumwe za Amerika zaje kubaza Vatican niba yemeza iby’iyo raporo ishingiye ku makuru yayo muri Kiliziya Gatolika, ariko Vatican isubiza ko itabyemeza.

Nyamara ubwo inyandiko zafungurwaga, Wolf usanzwe ari impuguke ku mubano wa Papa Pio XII n’aba Nazi, n’itsinda rye batahuye inyandiko yemeza ko Pio yasomye raporo ya Amerika ndetse ko n’inshuro ebyiri bakoze raporo kuri ubwo bwicanyi.

Ibaruwa imwe yanditswe na Musenyeri wa Lviv, Andrey Sheptytsky, yoherejwe mbere y’ukwezi kumwe ngo habeho ubusabe bwa Amerika, avuga ko Abayahudi 200 000 biciwe muri Ukraine yari mu maboko y’u Budage, "mu buryo bwa kinyamaswa.”

Ku yindi nshuro, umucuruzi w’Umutaliyani witwaga Malvezzi yabwiye Musenyeri Giovanni Battista Montini waje kuba Papa Paul VI, ku “bwicanyi ndengakamere” bwakorewe Abayahudi, yiboneye n’amaso ye ubwo yasuraga Warsaw.

Montini yagejeje ayo makuru ku muyobozi we, Umunyamabanga wa Leta ya Vatican, Cardinal Luigi Maglione, nk’uko iyo raporo ibivuga. Izo raporo ebyiri zagarutsweho mu butumwa bw’umukozi wo mu bunyamabanga bwa leta i Vatican, Angelo Dell’Acqua waje no kuba Cardinal, nk’uko Wolf yabibwiye ikinyamakuru Die Zeit.

Muri iyo baruwa, Dell’Acqua yavugaga ko raporo y’Abayahudi idashobora kwizerwa kubera ko Abayahudi “bakabya mu buryo bworoshye”, ndetse ko Arkiyepiskopi Sheptytsky atari urugero rw’abanyakuri.

Wolf yagize ati “Iyi ni inyandiko ikomeye twari twarahishwe kubera ko ibiba urwango ku Bayahudi kandi ikagaragaza impamvu Papa Pio XII atigeze yamagana Jenoside yakorewe Abayahudi.”

Yanavuze ko imirundo 11 y’inyandiko yaherukaga gusohorwa, wasangaga idakurikiranye bijyanye n’igihe ibintu byabereye, ku buryo byari bigoye gusesengura neza ibyemezo byagiye bifatwa. Mu nyandiko kandi aba bahanga babonyemo amafoto y’abayahudi mu nkambi barundwagamo, kimwe n’abari bishwe bagashyirwa mu byobo rusange.

Nubwo ibyo byose byabayeho, mu Ukuboza 2009 Papa Benedict XVI yateye intambwe ashaka kugira Pio umwe mu batagatifu, avuga ko yabayeho “ubuzima bwa gikirisitu gitwari. Hari hategerejwe kwemeza ko hari igitangaza cyabaye.

Gusa mu 2014 Papa Francis yavuze ko nta gitangaza cyigeze kigaragara, ku buryo urwo rugendo rwo kumugira umutagatifu rwaba rusubitswe.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO