Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Harabura iminsi 2 Alarm Ministries igakora igitaramo cyo kumurika Album DVD, AP. Gitwaza, Healing W.Team na Korali Shaloom bemeje ko bazahaboneka


Yanditswe na     Ubwanditsi
23 March 2018 saa 05:50'

Intumwa Dr. Paul Gitwaza azifatanya n’itsinda rya Alarm Ministries mu gitaramo gikomeye kizabera muri Kigali Serena hotel kuwa 25 Werurwe 2018 , kikazamurikirwamo Album y’amashusho bise “Turakomeye”. Ni igitaramo cyatumiwemo Korali Shaloom hamwe na Healing worship Team.


Apotre Dr Paul Gitwaza uyobora Zion Temple yatumiwe mu gitaramo cya Alarm Ministries

Amakuru agera ku kinyamakuru cya IYOBOKAMANA.COM, avuga ko umwigisha w’ijambo ry’Imana muri iki gitaramo cyo kumurika uyu muzingo wa Alarm Ministries igiye gukora ari Intumwa Dr Paul Gitwaza.

Iki gitaramo kizamurikirwamo umuzingo w’amashusho bise “Turakomeye” uzaba ugizwe n’indirimbo 12, amashusho yafatiwe mu gitaramo iri tsinda riherutse kugirira muri Dove Hotel ku Gisozi cyari kitabiriwe n’abantu benshi.

Kwinjira muri iki gitaramo kizabera Kigali Serena Hotel ku italiki ya 25/03/2018 aho kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi 10.000frw muri VIP, 5000 frw ndetse na 3000frw dore ko bazaba bafatanya n’abandi baririmbyi bakomeye nka Healing Worship Team ndetse na Sholom choir yo muri ADEPR i Nyarugenge.


Dore abantu bari bitabiriye igitaramo bakoreye muri dove Hotel

Iki gitaramo Alarm Ministries igiye kugikora nyuma y’igitaramo iherutse gukora muri Dove Hotel aho cyari kitabiriwe n’abantu benshi cyane.

Alarm Ministries, umwe mu miryango y’ivugabutumwa ikorera mu Rwanda kandi ikunzwe cyane kubera urwego rukomeye rw’imiririmbire bamaze kugeraho.

Alarm Ministries yatangiye ari itsinda rigizwe n’abantu batarenga batandatu babarizwaga muri Rehoboth yo muri Restoration Church, baje kugira umuhamagaro wo kuryagura mu kurushaho kuvuga ubutumwa bifatanya n’abandi baririmbyi batandukanye ku buryo imaze kugira abantu bakabakaba ijana barimo abaririmba n’abakora ibindi bikorwa bitandukanye mu iterambere ryawo.


Menya byinshi kuri iki gitaramo

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.