Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Injira mu buzima bwa Korali Christus Regnat ifite amateka n’ibigwi bidasanzwe (Video)

Editorial , 2 months ago

Christus Regnat [ni amagambo y’ikiratini asobanuye ‘Kristo Uganje’], abenshi by’umwihariko abakuriye muri Kiliziya Gatolika bazi neza nyinshi mu ndirimbo zayo baririmba cyangwa bakoresha mu gutura igitamo cy’ukarisitiya, imihango ya Kiliziya Gatolika n’ibindi.

Ushobora kuba warumvise indirimbo ‘Mana Idukunda Byahebuje’ Nzakurata Nyagasani, Ukuboko k’Uhoraho, Mugisha utagimba, Ndagiwe n’Umushumba mwiza n’izindi ndirimbo uzumva amakorali menshi akoresha.

Izi zose ariko uri kimwe nanjye kuko ntabwo nari nziko zanditswe na Korali Christus Regnat yabonye izuba ahagana mu 2006, ivukira kuri Centre Christus i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Kuva mu 2008, ibarizwa kuri Paruwasi yitiriwe Umwamikazi w’Amahoro Regina Pacis i Remera.

Bizimana Jérémie ni umwe mu bazi neza amavu n’amavuko ya Christus Regnat dore ko misa ya mbere yatangiwemo igitekerezo cyo gushing iyi korali yari ayirimo ndetse ari mu bahise bafata iya mbere mu gutangirana nayo itaranahabwa izina.

Yari umunyeshuri mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye ariko uyu munsi wa none ni umwarimu w’indirimbo, ahimba indirimbo akanazigisha ndetse akaba ashinzwe iyamamazabikorwa muri iyi korali.

Reba hano ikiganiro na Bizimana:

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA yavuze ko igitekerezo cyo gutangiza iyi korali cyazanywe n’abantu bari bagamije kuririmbira Imana cyane ko muri Centre Christus haburaga abantu baririmba.

Yagize ati “Yatangijwe n’abantu bari biyegeranyije, ariko baje kugenda baguka barakomera, tuza kwitwa Christus Regnat, bivuze Kristo Uganje.”

Yavuze ko iyi korali ifite ibihe by’ingenzi bigabanywa mu bice bitatu birimo hagati ya 2006 na 2010, ari nabwo bakozemo alubumu ebyiri zirimo iyitwa ‘Nzakurata Nyagasani n’iyitwa ‘Urukundo ruzima’.

Yakomeje agira ati “Hagati muri iyo myaka twagizemo ingendo nyobokamana hanze y’igihugu, I Burundi. Twitabiriye ibitaramo byabaga bigamije kwibuka abahanzi batubanjirije muri muzika yanditse.”

Bizimana avuga kandi ko nyuma ya 2010, bakoze alubumu ebyiri zirimo iya gatatu bise ‘Umurage’ yari iriho indirimbo zakunzwe zirimo ‘Ndagiwe n’Umushumba mwiza, Umurage n’izindi zakunzwe.

Mu 2014, ubwo bari bamaze gukora alubumu ya kane yari yiswe ‘Nazutse’, bakoze igitaramo cyo kuyimurika cyabaye mu gihe cya Pasika ariko gifite intego yo gukusanya inkunga yo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batishoboye.

Bizimana avuga ko mu 2016, ubwo Christus Regnat yizihizaga Yubile y’Imyaka 10, nibwo bamuritse alubumu yabo ya Gatanu yari iriho indirimbo zirimo iyitwa ‘Ishema Ridashonga’ yahimbiwe icyivugo cy’iyi korali.

Iki gitaramo cyo kuyimurika cyabereye muri Lemigo Hotel, icyo gihe kitabiriwe n’abantu benshi bibatera inyota yo gutangira kujya bategura ibitaramo byabo.

Mu 2018, nibwo Christus Regnat yakoze igitaramo gikomeye aho baririmbye mu ndimi zigera kuri zirindwi zirimo ikiratini, igifaransa, icyongereza n’izindi.

Christus Regnat ni umuryango ku bayibarizwamo

Iyo uganiriye n’umuririmbyi wa Christus Regnat by’umwihariko abayigiyemo mu bihe bya vuba bakubwira ko bahageze bagasanga ni umuryango nawo ariko uhomo amahoro, ibyishimo n’umunezero kuko usangamo ababyeyi, abarumuna na bakuru bawe.

Ibi Bizimana ni umugabo wo kubihamya aho agira ati “Christus Regnat nayiboneyemo ibyiza gusa. Nta muryango ngira ariko abaririmbyi bayo nibo bambereye bakuru banjye bambere ababyeyi mbese bambereye byose.”

“Nayigiyemo nkiri umunyeshuri ariko nibo bazaga kunsura ku ishuri, iyo natahaga niba banyakiraga mu miryango yabo, noneho ejo bundi baranshyingiye, mbese nta kintu na kimwe waburira muri iyi korali nako ni umuryango.”

Ibi kandi bishimangirwa na Ngoboka Cyriaque nawe uri mu batangiranye n’iyi korali ndetse ari nawe wari ushinzwe kwigisha umuziki ubwo yatangiraga.

Ngoboka avuga kandi ko nka Korali imaze igihe kinini bahora bigengesereye kugira ngo babereye urugero rwiza andi makorali avuka muri iki gihe n’azavuka nyuma.

Christus mu ivugabutumwa hanze ya Kiliziya

Ubuyobozi bwa Korali Christus Regnat butangaza ko ubwo yatangiraga mu 2006, yari ifite abaririmbyi babarirwa munsi ya 40 ariko uyu munsi wa none barenga 100, barimo umubare munini w’urubyiruko ndetse n’abakuze bafite imiryango bahagarariye.

Nk’abantu bahurira hamwe mu gukora umurimo w’Imana, bakunze no kugaragara mu bikorwa byo gusura abarwayi, gufasha abatishoboye mu buryo butandukanye baba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye ndetse no kugira uruhare mu bikorwa byo guteza imbere abanyarwanda.

Ku wa 05 Ukwakira 2019 muri Camp Kigali, iyi korali yakoze igitaramo cy’amateka cyari cyatumiwemo Umufaransa w’ikirangirire mu njyana y’umuziki w’umwimerere (Classique), Jean Claude Gianadda.

Cyari igitaramo kigamije gushimira Imana no gukusanya inkunga yo gufasha abana bafite ubumuga baba I Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu kigo cyitwa Centre Inshuti Zacu.

Ubwo yari mu misa yabaye ku Cyumweru tariki 6 Ukwakira 2019, Gianadda nibwo yemeye gutanga inkunga y’amayero 1500 yo gufasha aba bana.

Bizimana avuga ko impamvu y’ibi bikorwa by’urukundo ari ugushaka guhindura Isi nziza kuruta uko bayisanze. Ati “Ntabwo dushobora kuzabona ijuru iyi si turimo tutayihinduye, n’ubwo rimwe na rimwe hari ibyo tugeramo tugashaka kuneshwa Imana niho iza ikatwongerera imbaraga.”

Muri aya mezi atatu ya 2020, iyi korali imaze gukora indirimbo ebyiri zirimo iyitwa ‘Mama Shenge’ ndetse na ‘Kuzwa Iteka’ zikomeje kwishimirwa cyane kuri YouTube dore ko imwe imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 230.

Mubyo abagize Christus Regnat bafite nk’intego harimo kugira ibikoresho bigezweho no gukomeza kwagura ivugabutumwa ari nako bifashisha ikoranabuhanga rigezweho mu kugera ku mubare munini by’umwihariko urubyiruko.

Ubuyobozi bwa Christus Regnat bushimangira ko imiryango ihora ifunguye kandi by’umwihariko ku rubyiruko ruhamagarirwa kuza gukorera Imana rugifite imbaraga.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO