Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Indirimbo 4 za Gospel ziyoboye izindi mu kurebwa cyane kuri YouTube mu 2019

Akayezu Jean de Dieu , 2 weeks ago

U Rwanda ruri gutera imbere mu nguni zose udasize n’umuziki by’umwihariko uwo kuramya no guhimbaza Imana watangiriyemo amakorali nayo aririmba izigarukira mu rusengero gusa ariko kuri ubu inguni zose z’Isi zikaba zibasha kugerwaho n’uburyohe bw’ibihangano nyarwanda bizwi nka Gospel mu ndimi z’amahanga.

Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ntukiri uwa Korali gusa ahubwo n’abahanzi ku giti cyabo barawuyobotse ndetse bakomeje kugira uruhare muri iri vugabutumwa ry’indirimbo ryomora imitima ya benshi rikanahindura benshi bityo abakira Kristo nk’Uwami n’Umukiza bagakomeza kwiyongera.

Kuri ubu abahanzi nabo bakomeje kugendera kuri uwo muvuduko aho by’umwihariko abakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana [Gospel Music], bamenye ibanga ryo kwegereza ibihangano byabo abakunzi babyo.

Urubuga rwa YouTube ni rumwe mu zizwi ndetse rukoreshwa cyane ku Isi dore kuri ubu bamwe mu bahanzi basigaye banarwifashisha bacuruza ibihangano byabo kuko iko indirimbo z’umuhanzi zirebwa cyane ni nako zimwinjiriza amafaranga.

IYOBOKAMANA yasubije amaso inyuma mu mwaka wa 2019, tubakusanyiriza indirimbo enye zarebwe cyane ndetse nta gushidikanya ko ziri mu zakunzwe cyane muri uwo mwaka ugendeye ku buryo zagiye zifasha benshi haba mu nsengero mu biterane ndetse n’abazisaba ku bitangazamakuru bitandukanye.

Izi ni zimwe mu ndirimbo zibarizwa muri iki cyiciro cyo kuramya no guhimbaza Imana zakozwe mu mwaka wa 2019, ndetse zirebwa n’abantu benshi ku rubuga rwa YouTube.

Iyi mibare yagendeweho ni iyo kugeza ku wa Gatandatu tariki 11 Mutarama 2020.

Iyoboye izindi ni indirimbo Karame ya Israel Mbonyi yashyizwe kuri uru rubuga ku wa 31 Nyakanga 2019, kuri ubu imaze kurebwa n’abangana na 1,501,128.

Indirimbo iza ku mwanya wa kabiri kuri uru rutonde ni iyitwa ‘Ndaje’ y’umuhanzi The Ben iri mu zakunzwe cyane ku rukuta rwa YouTube dore ko kuva yashyirwaho mu buryo bw’amajwi yiyandikamo amagambo muri Kamena 2019, imaze kurebwa n’abagera kuri 1,483,777.

Uyu muhanzi ubarizwa mu ndirimbo zitabarizwa muri iki gisata cya Gospel anyuzamo agakora indirimbo zo guhimbaza Imana uretse iyi ndirimbo yise ‘Ndaje’ afite n’indi yayibanjirije aho yari afatanyije na mugenzi we Tom Close.

Ndaje yishimiwe n’abatari bake ndetse iri mu ndirimbo z’uyu muhanzi zarebwe cyane kuri YouTube mu gihe gito.

Indirimbo iza ku mwanya wa gatatu ni iyitwa ‘Mpa Amavuta’ ya James na Danilella yashyizwe kuri YouTube ku wa 12 Gicurasi 2019, kuri ubu imaze kurebwa n’abantu 1,189,361.

Iyi ndirimbo yagaragarije iri tsinda ko rifite igikundiro ndetse muri uyu mwaka wa 2020 ryahise ritegura igitaramo cyayitiriwe giteganyijwe kuba ku wa 1 Werurwe muri Kigali Arena.

Ku mwanya wa kane ari nawo wa nyuma haza ndirimbo ‘Nzaririmba’ y’umuhanzi Israel Mbonyi yashyizwe kuri uru rukuta rwa YouTube ku wa 5 Gicurasi 2019, kuri ubu ikaba imaze kurebwa n’abagera kuri 1,080,411.

Nta watinya kuvuga ko Israel Mbonyi ari mu bahanzi ba Gospel bakunze gukora indirimbo zigakundwa cyane dore ko by’umwihariko kuri uru rubuga rwa YouTube indirimbo ze zose zagiye zirebwa cyane.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO