Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Indamukanyo y’Abangilikani barimo na Musenyeri Dr Mbanda yakoze ku mitima y’abakoresha inkoranyambaga

Ubwanditsi , 4 months ago

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje gutanga ibitekerezo bitandukanye nyuma y’amashusho yakwirakwijwe agaragaza abakristo n’abayobozi b’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda barimo gusuhuzanya bakoresheje inkokora mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronovirus.

Coronavirus ni icyorezo cyamaze gufata indi ntera ku Isi bitewe n’umubare w’abo kiri guhitana kandi mu gihe gito ndetse n’umuvuduko udasanzwe w’ubwandu bushya bwacyo.

Kuri ubu inzego zitandukanye zikomeje by’umwihariko mu Rwanda zikomeje ubukangurambaga bugamije gukumira no kwirinda iki cyorezo.

Mu ngamba zashyizweho harimo guhagarika ibikorwa bitandukanye bihuza abantu benshi birimo ibitaramo , inama zitandukanye n’ibindi.

Ku rundi ruhande ariko ahandi hantu hahurira abantu nko mu nsengero mu bigo bya leta n’ibyigenga, mu mashuri, utubari, amaresitora n’ahandi hahurira abantu hasabwe ko hashyirwaho uburyo bwo kwimakaza isuku binyuze mu kwifashisha amazi yo gukaraba ariko kandi abantu bakanirinda gusuhukanya bahoberana cyangwa bahana ibiganza.

Nyuma y’amateraniro yo ku Cyumweru tariki 8 Werurwe 2020, Abakristo b’Itorero Angilikani mu Rwanda (EAR) , bagaragaye mu mashusho basuhuzanya mu ndamukanyo idasanzwe i Rwanda aho bakoresheje inkokora n’ukuboko mu gihe ubusanzwe abakristo bose muri rusange bahoberana byimbitse cyangwa bagahana ibiganza

Mu bagaragaye basuhuzanya muri ubu buryo harimo na ArchBishop wabo Musenyeri Dr Laurent Mbanda, Umuyobozi w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda.

Ni ibintu byazamuye amarangamutima y’abakoresha inkoranyambaga bamwe bagaragaza ko ari intambwe nziza igaragaza ubufatanye bw’amatorero n’amadini na leta mu gushyira mu bikorwa ingamba zitandukanye.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO