Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Imwe mu mico ya kamere yarangaga bamwe mu bigishwa ba Yesu mbere yo kubatizwa mu mwuka wera(soma birambuye)

Ubwanditsi , 1 month ago

Imwe mu mico ya kamere yarangaga bamwe mu bigishwa ba Yesu mbere yo kubatizwa mu mwuka wera(soma birambuye)

Imwe mu mico ya kamere yarangaga bamwe mu bigishwa ba Yesu mbere yo kubatizwa mu mwuka wera(soma birambuye)
Yasuwe: 453
Abigishwa ba Yesu mbere yo gutoranywa bari basanzwe bakora imirimo itandukanye ,kandi bafite na kamere zitandukanye.Ibi ntibivuga ko Yesu amaze kubatoranya bahise bahinduka ako kanya,ahubwo bakomeje kugira kamere idatandukanye cyane n’iyo bari bafite .

Nubwo babanaga na Yesu bari banafite n’imyumvire yo kuronka inyungu kuri Yesu bidatandukanye cyane nuko benshi bo kuri iyi si bakunda umuntu bafite inyungu bamugamijeho.Na Yesu akenshi bagirango nawe azabagirire akamaro igihe azaba yabakijije ingoma y’Abaroma yabaye umwami,akazabaha imyanya mu buyobozi.Ariko iyi myumvire yaje guhinduka Yesu amaze gusubira mu ijuru maze bagahabwa umwuka wera.

Twifashishije igitabo cyitwa”Amateka y’intumwa za Yesu n’urupfu zapfuye” gisobanura byimbitse imico y’intumwa za Yesu imwe ku yindi ,bigaragara ko ari iya kamere zari zifite mbere y’uko zihabwa umwuka wera.Muri abo bigishwa turaba tuvuzemo batatu.

1.Simon Petero

Simon Petero azwi nk’umuntu wihutaga mu bitekerezo no kuvuga .Bene uyu bamwitaga” bavugirije”cyangwa” Igihubutsi”.Uyu mugabo wigiraga intwari ku karimi rwamara kurema akaba ikigwari nyuma y’abandi,yigeze kubwira Yesu ko atazamutererana mu bihe bikomeye,yemwe ko no murupfu bazajyana(yohani 13 :36-38).

Ariko ntawe uyobewe inshuro yamwihakanye ko atamuzi ,ko nta naho yamubonye.Abonye urugamba rutangiye atema ugutwi k’umugaragu w’umutambyi mukuru wari waje kureba uko bakubita Yesu.Aha wakwibaza impamvu yahimbiye kuri uwo kandi atariwe uri gukubita Shebuja.

2.Yakobo

Yakobo hamwe n’umuvandimwe we Yohana Kristo Yesu yari yarabahimbye “abana b’inkuba”aribyo bivuga mu rurimi rw’urunyaramaya” Boanerges” kubera amahane yabo.Abo bahungu murabibuka bagiye muri “stage” yabo ya mbere y’ivugabutumwa ko basabye Yesu uburenganzira bwo kumanura umuriro wo gutwika Abanyasamariya ngo kuko banze kubacumbikira.

Harya iyo usabye umuntu icumbi akaguhakanira ko ari uburenganzira bwe usiga utwitse urwo rugo n’abarurimo ?Mbega ba Rutwitsi na ba Kanyamahane batazi kwiha akabanga ?Luka 9 :53-56.

3.Yohana

Mu bigishwa ba Yesu bose uyu niwe wari ufite imico yangiritse ku rugero ruhanitse,ndetse akaba yaragaragaraga nk’udashobora guhinduka umugereranije n’abandi.Nimwibuke aregera Yesu ko babonye umuntu batazi urimo kwirukana abadayimoni mu izina rya Yesu kandi atari umwe muri bo,maze bakamucecekesha.

Mbese buriya aterura iyo nkuru mu by’ukuri yashakaga iki?Mbese nk’iyo Yesu amubwira ati genda umumfatire maze umuzane hano tumukosore,aho ntiyari kuhamugeza yamugize inyama cyane ko yari indwanyi kizwi na bose !

Ubusanzwe Yesu ni impano y’ijuru twahawe twese abatuye isi hatitawe ku moko ,amabara y’uruhu cyangwa ibihugu .Ni nacyo cyatumye abambirwa inyuma ya Yerusalemu aho kuba imbere kugirango hatazagira ukeka ko igitambo cye cyacunguyes Abayuda gusa(Mariko 15 :20-23).

Imana yacu ntirobanura ku butoni ku bantu ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera.Ubutaha nimubidusaba tuzababwira n’izindi ntumwa zisigaye.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO