Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Impinduka kuri Yubile y’imyaka 25 y’itorero rya Gikirisitu mu Rwanda yateguwe na Young Generation

Vincent Nsengiyumva , 2 weeks ago

Mu minsi ishize ikinyamakuru Iyobokamana cyatangaje inkuru yavugaga kuri Yubile y’imyaka 25 y’itorero rya Gikirisitu mu Rwanda (1994-2019) yateguwe na Young Generation yagombaga kuba tariki ya 1 Nzeri 2019. Kuri ubu hajemo abahuzabikorwa b’iyi Yubile Rurangwa Denis na Pastor Christophe Sebanani badutangarije ko hajemo impinduka ku kwezi n’amatariki yari ateganyijwe.

Mu kiganiro kirambuye Rurangwa Denis uri mu bahuzabikorwa b’iyi Yubile yagiranye na Iyobokamana kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kanama 2019, yavuze ko yimuwe kubera ko hari ibitaranonosorwa.

Yavuze ko ukwezi n’amatariki yimuriweho bikirimo kuganirwaho n’abafatanyabikorwa batandukanye b’iyi Yubile mu rwego rwo kugira ngo izagende neza.

Yagize ati “Yubile izaba muri uyu mwaka kuko ari iy’imyaka 25 birumvikana. Turacyari kuganira n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo dufatire hamwe itariki inogeye impande zose.”

Akomeza avuga ko itariki ndetse n’ukwezi bagomba kuyitangariza Abanyarwanda mu gihe cya vuba cyane.

Twabibutsa ko iyi Yubile iri gutegurwa na SHINING FAMILY MINISTRIES ibinyujije muri Porogaramu yitwa UMURAGE MUSHYA INITIATIVE.

Ni ibirori bikomeye byiswe "Rabagirana Rwanda" bizahuza abanyamadini n’amatorero atandukanye, abayobozi bo mu nzego za Leta, n’abanyarwanda muri rusange.

Uyu munsi wo kwizihiza Yubile y’imyaka 25 idini n’Itorero bya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 uteguwe mu ntego zo Gushima Imana urugendo ikoranye n’Abanyarwanda kuva 1994 kugeza 2019, hashimirwa abagize uruhare mu iterambere ryo mu buryo bw’umwuka ndetse n’umubiri u Rwanda rugezeho. Hazanareberwa hamwe icyerekezo cy’uruhare rw’itorero rya Kristo mu Rwanda mu myaka 25 iri imbere.

Rurangwa Denis na Pastor Christophe Sebanani nibo bahuzabikorwa b’iyi Yubile

Rurangwa Denis yavuze ko amataliki Yubile yimuriweho azatangazwa bitarambiranye


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO